Advertising

“Natandukanye na Diamond kubera ingeso ye yo kunca inyuma” – Wema Sepetu wabaye Miss wa Tanzania agakundana na Diamond yabuze ko ari we wamwanze

13/05/2023 13:28

Wema Sepetu wakundanye na Diamond Platinumz kuva muri 2012 kugeza 2014 yemeza ko umubano wabo utigeze uba mwiza na gato kubera ko Diamon Platinumz yahoraga amuca inyuma.

Uyu mukobwa wabaye Miss wa Tanzania guhera yatangaje ko ariwe wanze uyu muhanzi Diamond Platinumz kubera uburyo yamucaga inyuma kwihangana bikanga.Uyu mugore yemeza ko Diamond Platinumz muri we yifitemo ingeso yo gucana inyuma.

Wema Sepetu Umunyamiderikazi ndetse akaba Kizigenza kumbuga nkoranyambaga, yivuyemo agaruka kubya Diamond, icyamamare muri Afurika no ku isi.

Mu kiganiro yagiranye na Manara TV uyu mugore yemeje ko ari we wanze Diamond Platinumz kubera ingeso yo gucana inyuma yananiwe kwihanganira.

Uyu mugore yavuze ko we atigeze aca inyuma uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Mawazo’ yemeza ko iteka yahoraga ari umwizerwa mu rukundo rwabo.

Gusa yemeje ko nyuma yo kurambirwa imico ya Diamond Platinumz yahisemo kwigendera akamusiga wenyine.Yagize ati:” Nagerageje bihagije rwose, nararwanye ngo ndebe ko nahagarika imico ye biranga.Nahisemo gutandukana na Diamond Platinumz ndetse n’impano ye y’imodoka ndayanga imbere y’abantu kuko ntabwo nari bukomeze kwihanganira ubuzima yari yaranshyizemo bwo kungambanira”.

Iyi nkuru yakuyeho igihuha cyavugaga ko uyu mugore yatandukanye na Diamond Platinumz kuko adashoboraga gutwita.Nubwo batandukanye , uyu mugore yumvikagana avugao urukundo rwe na Diamond Platinumz arirwo rwambere rwiza yigeze abona dore ko ngo bari baravanze amaraso.

Previous Story

USA: Yarashe umukunzi we amuhora gukuramo inda

Next Story

Achraf Hakimi wavuzweho ubugambanyi agiye kwamburwa imodoka ye ihenze ihabwe uwahoze ari umugore we Hiba Abouk

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop