USA : Umwana yishe uwo bavukana amuhoye ko yahawe impano nyinshi kuri Noheli akamurenza

27/12/2023 12:13

Tariki 25 Ukuboza wari umunsi wa Noheli kubawemera.Kuri uyu munsi benshi bahabwa impano abandi bakazitanga.Nyuma yo kwicara bakabara izo bahawe, umwana w’umuhungu yishe mushiki we amurashe amuhoye ko yahawe impano nyinshi.

 

Umukobwa w’imyaka 23 yarashwe mu gatuza na musaza we amuhoye ko yahawe impano nyinshi kumurenza.Uyu mwana akimara kwica umuvandimwe we abo bavukana bahise batabwa muri yombi uwo mwanya.

 

Nyuma yo kuraswa mu gatuza n’umuvandimwe we, ngo hakurikiyeho intonganya zidasanzwe baburana kuwahawe impano nyinshi kurenza undi nk’uko umuyobozi ushinzwe umutekano muri Florida aho batuye witwa Bob yabitangaje.

 

Uyu muyobozi ushinzwe umutekano yavuze ko uyu mwana w’imyaka 15 yahise ahunga akajya guta imbunda yakoresheje arasa mugenzi we mu gatuza, naho mugenzi we yihutirwa kwa muganga gusa aza gupfa.

Ikinyamakuru CBS News , gitangaza ko uyu mukobwa witwa Abrielle Baldwin w’imyaka 23 yajyanye n’abavandimwe be guhaha ibya Noheli bari kumwe n’umubyeyi wabo ,musaza we w’imyaka 15 n’umwana wa mushiki we.

 

Nyuma yo guhaha impano , bagize ukutumvikana k’uwari butware impano nyinshi niko kurasana.

 

Advertising

Previous Story

Umusore uzi ubwenge akwiye kuguma guha amafaranga umukobwa batandukanye kugeza igihe uwo mukobwa aboneye undi musore bakundana

Next Story

Urukundo rwa Zuchu na Diamond Platnumz ruzarangirana n’umwaka wa 2023

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop