Advertising

Urukundo rwa Zuchu na Diamond Platnumz ruzarangirana n’umwaka wa 2023

27/12/2023 13:09

Diamond Platnumz ni umuhanzi wamamaye muri Tanzania agera no ku Isi yose.Ni umuhanzi wakoranye n’ibyamamare muri muzika y’Isi.Kuva uyu mwaka utangiye havuzwe urukundo rwe na Zuchu ariko bikavugwa na Zuchu wenyine Diamond akaryumaho.

 

Muri 2020 nibwo Zuchu yageze muri WCB Wasafi nk’umuhanzi mushya.Uyu mukobwa byavuzwe ko yazanwe na nyina Khadija Kopa wamamaye mu ndirimbo za Taraab akaba ariwe waganiriye na Naseeb [Diamond] kugira ngo amufashe kuzamura impano ye nk’uko na Zuchu ubwe yabihamije.

Nyuma y’igihe kitari gito akora umuziki ariko atamenyekana , kugera muri WCB Wasafi byamubereye nk’itara rimuritse mu mwijima kuko izina rye ryahise ritangira kwamamara mu mahanga , kuri Radiyo atangira kumvikana, kuri Televiziyo baramutumira, imbuga zicuruza ibihangano bimushyiraho n’ibinyamakuru bishyira indirimbo ze ku mwanya wa mbere kugeza abaye umuhanzikazi wa mbere w’umukobwa muri Afurika y’Iburasirazuba ukurikirwa n’abantu benshi kuri YouTube.

 

Akigera muri WCB yari yiteguye kumwubakira izina, Zuchu yashyizweho amananiza yo kwishyura amafaranga menshi mu gihe azaba ashaka kuvamo ariko we avuga ko ntacyo bitwaye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Zuchu yagize ati:”Umunsi njya gusinya amasezerano yanjye muri WCB mama wanjye yari ahari kimwe n’abandi bafatwa nk’abatangabuhamya.Rero iyo umuhanzi agiye kuva muri Lebal hari ibiba bigomba kubahirizwa kumpande zombie”.

 

Yakomeje agira ati:”Muricara mukaganira, niba ari umwobo ugiye kwinjiramo , uricara ukawucukura wenyine.Iyo ari ibintu ushaka guhindura, nabyo urabikora, buri kimwe kiganirwaho”.Ibi yabivuze nyuma y’aho Diamond Platnumz yari yavuze ko Zuchu nakenera kugenda azatanga akayabo k’amafaranga.

 

Guhera uwo munsi aba bombi batangiye kwerekana urukundo haba mu bitaramo cyangwa gusohokana bya hato na hato ariko bikaza kugaragara ko ari akazi.

 

Zuchu na Diamond Platnumz, bafitanye amasezerano n’ikigo cya Netflix binyuze mu kiganiro YFA Reality Show, ari nacyo cyagiye kibahuza, Diamond akajya muri Afurika y’Epfo  guhura na Zari Hassan usanzwe akorana nacyo.

Abakurikiranira hafi urukundo rwa Diamond na Zuchu, bavuga ko ari ibibeshyo byihishe inyuma y’amasezerano yo gufashanya mu kwamamaza ibihangano n’impano zabo ubwabo.

Muri iyi minsi mikuru, Diamond Platnumz, yatwaye abana be muri Zanzibar , barasohokana, barasangira ariko nta kanunu ko kwifuriza Zuchu umwaka mushya cyangwa ngo Zuchu abyifurize Diamond Platnumz.

Previous Story

USA : Umwana yishe uwo bavukana amuhoye ko yahawe impano nyinshi kuri Noheli akamurenza

Next Story

Dore ibintu bizakwereka ko umukunzi wawe agufata nk’amahitamo ye yakabiri

Latest from Imyidagaduro

Go toTop