Undi mu Producer ukomeye yasezeye muri Country Records

04/05/2024 20:25

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze, Prince Kiiz yatangaje ko yasezeye muri Studio ya Country Record yagezemo asimbuye Element Elee.

Mu magambo yagaragaje ko buri kintu kigira intangiriro ki kagira n’iberezo ari nayo mpamvu nawe yahisemo gusezera.Uyu musore wize umuziki ku Nyundo, yanatangaje ko yari amaze igihe amasezerano ye muri iyi Studio arangiye.

Nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Country Record, Prince Kiiz , yahishuye ko yashize Studio ye ashaka ko igera ku rwego rwiza na cyane ko ari umuhanga muri mwuga yanize ku Nyundo.Yanagaragaje ko kwikorera bizatuma arushaho kuzamura urwego rwe.

Prince Kiiz , yagize uruhare mu ikorwa rya When She Is Around ya Bruce Melodie na Shaggy, akora izindi zigera mu 100 zirimo izasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Advertising

Previous Story

APR BBC yihereranye US Monastir mu mikino ya BAL

Next Story

Shaddyboo yagaragaje ko agikunda Meddy Saleh babyaranye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop