Nyuma y’uko umukecuru aririmbye injyana ya hipHop igakundwa muri ADEPR abana baririmbana nawe barahiriye kuzakomeza uwo mujyo kuko ngo ari injyana bisangamo.bati:” Nidukura tuzaririmba Hip Hhop”. Ni abana bo muri ADEPR Butama i Gahara mu karere ka kirehe mu Ntara y’uburasirazuba.
Bikomeje gufata indi ntera aho umukecuru aje mukanya nkako guhumbya agacakira imitima y’abantu ibihumbi bari barabuze uko bumva injyana bakunze ariko bakayirekeshwa no kwinjira mu madini bigatuma urubyiruko rupfukiranwa kumarangamutima y’injyana ya Hip Hop baba barakunze mbere y’uko bakizwa.
Mu kiganiro kigufi kandi cyihariye iyi korari ‘Umucyo’ iherereye i Kirehe yagiranye n’itangazamakuru abo bo muri yo bavuze ko bazi abahanzi ba Hip Hop mu Rwanda nka nyakwigendera Jay Poly bemeza ko biteguye kuzaririmba iyi jyana yaririmbaga mu gihe bazaba bageze mu myaka ibemerera kwihitiramo.
Uyu mukecuru Nyirambabazi Alphonsine wamenyekanye kubwo kuzana Hip Hop muri ADEPR akuze, we avuga ko nta muhanzi numwe azi wa HiP Hop mu Rwanda ikindi ngo abantu nibo bamubwiye ko ibyo aririmba ari Hip Hop we ngo ntabyo yarazi.
Indirimbo ‘Inzu ikomeye’ imaze igihe yaraciye ibintu ikaba mu njyana itamenyerewe muri ADEPR, ibi ngo byanatumye inzego nkuru za Adepr zihamagara iyi Korari ziyibaza niba ibyo baririmbye babitekerejeho icyakora bakavuga bo baririmbye bisanzwe batazi iby’injyana.
Mu gusoza ikiganiro umuyobozi wungirije wiyi korari yavuze ko bagiye gusohora izindi ndirimbo zirimbo n’iri munjyana nk’inzu ikomeye yabamenyekanishije.bivuze ko bagiye gukora indi ndirimbo ya Hiphop n’ubwo ari injyana itamenyerewe muri iri torero rya ADEPR.
Umwanditsi: Shalomi Parrock