Mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu musore w’imyaka 22 wasimbutse mu nyanja akarohama azize kwemeza bagenzi be ko arenze.
Ni Kenshi urubyiruko rukora ibintu bimeye biteye ubwoba mu buryo bwo kwemezanya cyangwa kwerekana ko umwe ashoboye kurusha abandi, ninako byagenze kuri uyu musore ukiri muto ubwo yasimbukaga mu nyanja akarohama azize kwemeza bagenzi be.
Ubwo uyu musore yari kumwe na bagenzi be, yijugunye mu nyanja Ari kwemeza bagenzi be aho bagenzi be babonye utangiye kumira nkeri, nagerageje kumutabara ariko biba ibyubusa kuko umuhengeri wari mwinshi mu nyanja bityo babura uburyo bashobora kumutabara.
Nibwo hahise hitabazwa inzego zumutekano mu nyanja kugira ngo zitabare uyu musore ariko n’ubundi yari yamaze gupfa nibwo umurambo we waje kuboneka hashize amasaha Atari macye.
Inzego za reta zavuze ko zigiye kongera ubukangurambaga mu rubyiruko bubibutsa ko bakwiye kujya birinda kujya mu mikino nkiyo ishobora kubaviramo kubura ubuzima ndetse no kwangizanya hagati yabo. Ibyo byavuzwe nyuma yurupfu rwuyu musore rwatunguye benshi.
Source: MDNnews