Nyuma yo gutangaza ko yifuza urukundo rwa Zuchu bakongera gukundana nk’uko bahoze, Clam Vevo yongeye kwitsa ku nkuru y’urukundo rwabo bombi.
Clam yagaragaje ko batangiye gukundana bombi ari abakene ntacyo bafite na Zuchu atari mwiza nkuko ari ubu gusa we amahirwe aramusekera ahura na Boss wa WCB atangira gukira gutyo.
Mu kiganiro yahaye ibitangazamakuru byo muri Tanzania, Clam yavuze ko urukundo rwabo rwazamutse muri 2015 , barakundana ariko Zuchu atangira kumurusha amafaranga kuko we yari umuhanzi uyu musore akina Urwenya [ Comedy ].Uku gukorera amafaranga kwa Zuchu byaje gutuma urukundo rwabo rugera aho rurangira.
Yagize ati:” Mu kuri ntababeshye niwe watumye ngera aho ngeza ubu ( Mu gukina urwenya).Abantu ntabwo bazi aho nkomora ibi ariko byose ni Zuchu.Ni amagambo ye, uko twabagaho , gusa uko urukundo rwacu rwapfuye byarambabaje cyane kuburyo bityuma numva narwana”.
Agaruka k’ubutumwa yashyize hanze ubwo Diamond Platnumz yatangazaga ko atakiri kumwe na Zuchu , avuga ko ibyo yavuze byari bimuvuye k’umutima atari ari kwigaragaza.Ati:” Narindi kugaragaza amarangamutima yanjye , mvuga buri kimwe kandi nongera kumuha ikaze mu buzima bwanjye mu ruhame.Namubwiye ko ubuzima bwe bwarangiye kandi ko nanjye uko ndi ubu atariko narimeze”.
Uyu musore yakomeje avuga ngo ” Numvise abantu bavuga ko atakiri ku rwego rwanjye ariko ntibaziko ndimo kuvuga umukunzi wanjye Zuchu wo muri 2015.Abantu bakwiriye kwibuka uko njye na Zuhura twakundanaga”.
Zuchu ntabwo yari yagira icyo avuga kuri uyu musore cyangwa ngo amusubize ko amukunda.