Nk’uko amakuru abivuya , mu masaa munani y’igicuku zishyira uyu wa 4 Mata ni bwo abanyerondo basanze mu muhanda wo mu mudugudu wa Kannyogo, akagari ka Kamashangi, umurenge wa Kamembe mu Mujyi wa Rusizi, umurambo w’umusore w’imyaka 27 witwaga Nsengiyumva Evariste.
Bigakekwa ko yaba yishwe n’inzoga nk’uko ibimenyetso by’ibanze bamusanganye byabigaragazaga, nubwo iperereza rikomeje ngo hamenyekane nyir’izina icyamwishe.
Uwahaye amakuru Bwiza.com dukesha iyi nkuru , yavuze ko uyu musore imyirondoro ye yabanje kuyoberana, ikaza kumenyekana mu gitondo ubwo abasanzwe bamuzi bahatambukaga, mu byavuye mu iperereza ry’ibanze, bivuga ko uyu musore wari usanzwe akora umwuga w’uburobyi mu Kivu ,yari avuye mu kabari k’urwagwa, aho yasangiraga n’umugabo baturanye mu mudugudu wa Ngoma, akagari ka Kamatita, umurenge wa Gihundwe muri uyu mujyi, banakoranaga akazi k’uburobyi.
Uwabajijwe ukora muri ako kabari bivugwa ko banyweragamo, yavuze ko koko yababonanye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba basangira urwagwa, ariko kuko bari mu bandi benshi, atazi igihe batahiye,kuko yakomeje gukurikirana iby’abandi bakiliya, ibyo kumenya buri wese utaha n’igihe atahira bitamurebaga, ariko icyo yemeza ari uko bahanywereye.
Aya makuru akomeza avuga ko aba bantu banywereye mu tubari tubiri nubwo hatazwi neza ako babanje n’ako baherutse, nibavugwa ko hari n’umugore basangiraga ariko we utaramenyekana ngo baba batahanye, bagera nko muri metero 300 uvuye kuri ako kabari, umusore inzoga zikamuganza, akikubita hasi, kumubyutsa bikabananira, bakamuta aho bakigendera, inzoga zikaza kumuca mu mazuru no mu kanwa, zikanamuhitana.
Yagize ati: “Birakekwa ko yishwe n’urwagwa yari yanyoye arenza urugero kandi inzagwa nyinshi ntiziba zinujuje ubuziranenge urebye n’ibyo ziba zikozemo,zishobora kuba zamuguye nabi zikamuhitana.’’
Yakomeje ati: “Mu makuru yatanzwe n’abagiye babazwa, umugore uwo murambo wasanzwe muri uwo muhanda imbere y’urugo rwe, yavuze ko mu ma saa tanu z’ijoro, ubwo yari arimo ategura amafunguro yumvise umugore n’umugabo babwira uwo bari kumwe ngo nabyuke bagende, yumva ubwirwa yasinze, yanga kubyuka.
Uwo mugore avuga ko yabyumvise ntiyabyitaho kuko imbere y’urugo rwe hasanzwe haca abasinzi benshi mu masaha nk’ayo, ajya kwiryamira, mu masaa munani y’igicuku yumva abanyerondo bavuga ko babonye umurambo w’umusore, waciwemo n’ibimeze nk’inzoga mu mazuru no mu kanwa, akeka ko ari uwo yumvaga baterura yanga,ni ko gutanga ayo makuru.’’
Avuga ko bakomeje gushakisha ukuri ku by’uyu murambo, banagera mu rugo rw’uwo murobyi mugenzi we binavugwa ko basangiraga, basanga adahari ngo yazindikiye mu burobyi, umugore we avuga ko, umugabo we yamugezeho mu masaha akuze y’ijoro atitayeho kureba, yasinze, akazindukira mu burobyi, ko ibindi babimwibariza.
Umubyeyi wa Nsengiyumva wahise ahagera, yavuze ko umuhungu we nta bundi burwayi bazi yari afite ngo babe bakeka ko ari bwo azize, icyakora ko inzoga zo yazinywaga, ariko na we ategereje iperereza ngo amenye niba koko ari zo umuhungu we yazize, cyangwa niba yanizwe bikitirirwa inzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre, yatangaje ko batakwemeza ko inzoga ari zo zamwishe n’ubwo ibimenyetso bahise babona bituma ari zo bakeka.
Ati: “Ni byo umurambo we wasanzwe mu muhanda n’abanyerondo muri icyo gicuku, umwirondoro we ubanza kugorana kuko nta byangombwa yasanganywe, ariko uko bwagendaga bucya abamuzi bahita, yaje kumyenyekana, n’uwo basangiye aramenyekana, ibindi dutegereje icyo iperereza rizagaragaza, kuko uretse ibyo basanze byamuciye mu mazuru no mu kanwa, nta gikomere yasanganywe.’’
Mu butumwa yahaye abaturage, yagize ati: “Niba koko yazize inzoga byaba bibabaje cyane kubona umusore nk’uriya, ukiri muto,wakoraga imirimo ashakishamo iterambere, yicwa n’inzoga kuriya. Nubwo tutavuga ko ubusinzi mu rubyiruko mu murenge wacu buri ku rugero rukabije cyane ariko burahari, turanaburwanya kuko bibaye twari twafashe abandi 10 bari mu kabari basinze mu masaha y’akazi barimo n’urubyiruko.’’
Yakomeje ati: “Tumaze iminsi mu bukangurambaga ku bufatanye na polisi ikorera muri uyu mujyi, dukangurira cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kunywa rukarenza urugero,tukaba tubukomeje. Tunasaba abantu kujya bataha kare, kuko iyo bagize ikibazo inzira zikigendwa n’ababatabara baboneka.
Nk’uwo ubwo abo bari kumwe bamutaga ngo arabananiye, iyo haza kuba hari abakihanyura baba bamutabaye atarapfa.’’Umurambo wa Nsengiyumva wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma, ukaba utarashyingurwa.
BWIZA