Advertising

Umupasiteri uherutse kuvuga ko yatanzemo igitambo nyina n’abana be n’abamwe mu bayoboke be yapfuye

01/03/24 10:1 AM

Uyu mu Pasiteri wo mu gihugu cya Kenya witwa Amos uherutse kugaragara kuri YouTube yitwa Kamuhunjia maze agutangaza ko yatanzemo igitambo mama we umubyara ndetse n’abana be na bamwe mu bayoboke be nawe ubu yapfuye.

 

 

Nkuko byatangajwe n’umuvandimwe we, yavuze ko uyu mugabo wari Pasiteri Amos wari umuvandimwe we yaje kurwara nyuma y’ibiganiro yakoze majya ajyanwa ku bitaro.

 

 

Uyu musore uvukana na Pasiteri Amos yavuze ko yamuhamagaye ubwo yari ku bitaro maze amubwira ko bamusabye ko yatangamo igitambo umugore we maze akabyanga akaba aribyo biri gutuma aremba kugera ubwo ashizemo umwuka agapfa.

 

 

Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri gusa umuvandimwe we yapfuye yabuze amaraso mu mubiri we kuko ngo n’ubundi yari yanze gutamba igitambo cy’umugore we yari yasabwe bityo bituma bamuhitans kubwo kwanga ibyo bari kumusaba.

 

Baritegura kujya gushyingura umuvandimwe we, gusa ngo abo mu muryango we Bose baramurakariye nubwo yapfuye kubera ibyo yakoze ndetse ngo nta muntu n’umwe ushaka kugira icyo afata cyangwa ngo asigarane mubyo uyu mugabo yasize.

 

 

 

 

Source: TUKO

Previous Story

Uganda: Bamwe mu bakozi bakoraga amashanyarazi bateye inda abakobwa 31 bo mu gace bakoragamo

Next Story

Yamurushaga imyaka 26 yose ! Inkuru y’urukundo rwa Rene Angelil na Celine Dion wasoje umwaka arembye

Latest from Iyobokamana

Go toTop