Umupadiri yapfuye ubwo yari aryamanye n’umukobwa muri Lodge azira gukoresha imiti yongera akanyabugabo myinshi

25/12/2023 09:00

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mu Padiri bivugwa ko yapfuye ubwo yari aryamanye n’umukobwa muri Lodge, ndetse biravugwa ko uyu mugabo yapfuye ubwo bari mu gikorwa cyo gutera akabariro we nuwo mukobwa.

 

 

Uyuu Padiri wo mu gihugu cya Kenya wari ufite imyaka 43 yapfiriye muri Lodge mu mujyi wa Nairobi ubwo yari kumwe n’umukobwa bivugwa ko uwo mukobwa bari basanzwe bakundana Kandi ubundi Nta mu Padiri uba wemerewe gukundana cyangwa ngo aryamanye n’umukobwa cyangwa umugore uwariwe wese.

 

 

Biri kuvugwa ko uyu mukobwa bivugwa ko bari mu rukundo ariwe watabaje ndetse akavuga ko umugabo apfuye. Mbere Yuko uyu mukobwa agera muri iyo lodge, ngo uyu mupadiri niwe waje mbere maze afata icyumba maze umukobwa aza ahamusanga.

 

 

Nkuko byatangajwe n’abashinzwe umutekano bo mu mujyi wa Nairobi, bavuze ko uyu mukobwa yemeye ko yari aryamanye n’uyu mupadiri mbere Yuko uyu mugabo ahura nibibazo maze agashiramo umwuka.

 

 

Icyakora abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza gusa biravugwa ko uyu mugabo ashobora kuba yafashe imiti yongera akanyabugabo myinshi izwi ku izina rya Viagra mu rurimi rw’amahanga maze bigatuma bimuviramo gushiramo umwuka kubera gufata imiti myinshi.

 

Umurambo wuyu mugabo wajyanwe ku bitaro aho bagiye kureba neza icyamuhitanye mbese bagiye gukora ikitwa autopsy mu rurimi rw’amahanga.

 

 

 

 

Source: Nairobi news

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO: Keza Terisky n’umwana we bifurije abatuye Isi Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire

Next Story

Ntibakadusuzugure ! Umuzungu yari akubiswe ubwo yafataga esanse agashaka kugenda atishyuye

Latest from HANZE

Go toTop