Umukozi we Yamutwaye umugabo igihe basohokanaga

by
03/04/2023 10:50

Ubundi iyo abantu basohotse rata, ntabwo baba bashaka abababangamira niyo mpamvu bamwe bahitamo no gusiga abana, mu gihe bashaka kuganira hagti y’umugore n’umugabo, cyangwa niba basohotse nk’umuryango bakitwaza nka murumuna w’umugore cyangwa umukozi akazaba ari kumwe n’abana.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa ‘distractify.com’, Natalie yarafite umukozi mu rugo, amusaba ko bazajyana i Disneyland ( parike nini aho basohokera) muri Orlando kugirango azabashe kuzaba ari kurembera umwana igihe nyine azaba ari kuryoshya n’umugaho we. Ariko ibyo yamukoreye ni akumiro gusa gusa.

 

Natalie n’agahinda kenshi, yaje gushyira hanze amafoto agaragaza we n’umwana we bicaye imbere n’aho uwahoze ari umugabo we y’icaranye n’umukozi muri bya byicungo abantu bari kuryoshya bajyamo bumva umunyenga, ati:” nimundebere umukozi yifunze umugabo wanjye”. Abinyujije ku rubuga rwe rwa ‘Tiktok’

 

Asa n’uwakojeje agati mu ntozi, maze abantu si ukuvuga bacika ururondogora.

Uwitwa ‘Daij’Amore Maksymyk’ yaramubwiye ati:” ibyo bintu sha nanjye nyogokuru yambwiye ko byamubayeho noneho we kuri mucuti we, nawe yari yamwitwaje ngo amufashe abana.Ubundi niyo mpamvu dukwiye gusohoka tukitwaza umukozi ukuze byibura ufite imyaka 60″ arangije araseka!

 

N’aho ‘YIKI’ we yagize ati:”ubundi njye nabaye umukozi igihe kinini, icyo nari gukora iyo aba arinjye nari kuba nicaranye n’umwana cyangwa nicaranye na mama byibuze imbere, noneho papa akaba ari kumwe n’umwana”.

 

‘Nunya’ we ati:” iyi niyo mpamvu ntinya kuzana umukozi mutomuto mu rugo rwanjye niyo nazana umukozi nashaka ukuze, ariko dore n’ubu nkeneye umwe ariko nawe nabaye muretse”.

 

‘Lis24240’ kuri tiktok we yavuze ko ubundi papa yakabaye yari yicaranye n’umwana we w’umukobwa aho kwicarana n’umukozi.

 

‘OLi’ na we yavuze kuri iyi foto ati :” uziko umukozi yari yamugoyemo nezaneza shn yakoze igikwiriye utandukana na we”.

 

Ese wowe urebye iriya foto, Ese uyu mugore ntiyba yararenganije umugabo we?, wenda uriya mukozi ntiyaba yarafashe sebuja kubera umuvuduko kiriya cyuma cyari gifite? Kwicarana se byo si ibisanzwe?Tubwire!

 

Source: www.distractify.com

Advertising

Previous Story

Uko wakwita ku ruhu rwawe mbere yo kuryama rukarushaho kuba rwiza

Next Story

Abanyabyaha b’abahanga babayeho, kubafata muri filime byari bigoye.

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop