Uko wakwita ku ruhu rwawe mbere yo kuryama rukarushaho kuba rwiza

03/04/2023 10:09

Usanga abantu benshi binubira uburyo uruhu rwabo rumeze ariko nyamara abitangira ibikorwa bituma rukomeza kuba rwiza nk’uko babishaka ari imbarwa.

Hari bimwe mu bintu ushobora gukora byoroheje bigatuma uruhu rwawe rwo mu maso rurushaho kuba rwiza kurenza uko byari bisanzwe.IGIHE dukesha iyi nkuru yifashishije imbuga zitandukanye yakusanyije uburyo ushobora kwiyitaho n’ibyo ugomba gukora mbere yo kuryama.

Koga mu maso .Abantu boga mu maso cyangwa umubiri wose mbere yo kuryama mu ijoro ni bake. Nyamara iki ni kimwe mu bintu bigufasha kugira uruhu rwiza kuko umunsi wose uba wiriwe uhura n’imyanda bisaba ko ikurwaho.Niba wisize makeup biba byiza kuyoga neza mbere y’uko ujya kuryama kuko kuzirarana ni kimwe mu bintu byangiza uruhu, ni byiza ko wayoga cyangwa ugakoresha ubundi buryo bwo kuyikuraho.

Iyo umaze koga ushobora gushyiraho ‘mask’ kugira ngo uruhu rwawe rukomeze kuba rwiza.

Kunywa ikirahure cy’amazi. Mbere y’uko ugera amasaha yo kuryama ushobora kunywa ikirahure cy’amazi kugira ngo uze kuryama neza kandi n’uruhu rwawe ruze kuba ruhumeka. Byagaragaye ko kunywa amazi ari kimwe mu bituma uruhu rurushaho kuba rwiza.

Siga uruhu neza .Iyo ugiye kuryama nijoro biba byiza gusiga uruhu rwawe neza amavuta n’ibindi byabugenewe. Ushobora kwisiga ‘under-eye area’ yisigwa munsi y’ijisho irinda gusaza no kuzana iminkanyari.
Ikindi wakwisiga ni ‘serum’, aha biba byiza gukoresha irimo Vitamine C kuko ifasha uruhu kuruhuka neza mu gihe uryamye.

Rinda imisatsi guhura n’uruhu .Biba byiza iyo ugiye kuryama ukarinda umusatsi cyangwa ibisuko byawe guhura n’uruhu kuko mu gihe uryamye iyo bigiye ku ruhu rushobora kwangirika. Biba byiza kuraza mu mutwe ibyabugenewe nk’igitambarao cyangwa ‘bonet’ ku buryo ntaho uruhu n’umusatsi bihurira.

Kurara mu mashuka asa neza. Iyo uraye mu mashuka asa nabi cyangwa amaze iminsi adahindurwa bigira ingaruka mbi ku ruhu rwawe nko kurwara ibiheri cyangwa guhindura ibara mu buryo budasanzwe. Biba byiza kuryama mu asukuye niba ushaka kugira uruhu rwiza ibi bijyana n’amasaha umuntu aryama iyo ari menshi uruhu rusa neza.

Advertising

Previous Story

Bimwe mu bintu byatuma umukunzi wawe akomeza kukwiyumvamo

Next Story

Umukozi we Yamutwaye umugabo igihe basohokanaga

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop