Umukobwa yashimishijwe n’urupfu rwa nyina, abantu batangazwa n’impamvu yatumye yishima

29/01/2024 17:28

Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria akomeje kuvugisha benshi hirya no hino nyuma yuko nyina umubyara apfuye ariko uyu mukobwa we agashimishwa n’urupfu rwa nyina umubyara.Amayobera yo yabaye ubwo abantu benshi bakomeje kwibaza icyatumye uyu mukobwa yishimira urupfu rwa nyina umubyara aho gushengurwa no kubura umubyeyi.

 

 

Gusa ngo impamvu nuko umugabo wa kabiri wa nyina yafataga ku ngufu uyu mukobwa ariko nyina ntagire icyo abikoraho kandi abizi.Uyu mukobwa mu magambo ye yagize ati “ubwo nari mfite imyaka 12, nafatwaga ku ngufu n’umugabo wa kabiri wa mama, ubwo nabibwiraga mama yambwiye ko ntakwiye kumwangiriza ibyishimo ahubwo nkwiye kujya nkomeza gukora ibyo uwo mugabo yashakaga byose.

 

 

Mama wanjye yari yishimiye ko afite umugabo ariko ntiyari anyitayeho ndetse nibyo nyuramo ntiyari abyitayeho.”Uwo mugabo yamfataga kungufu buri munsi mpaka imyaka 8 irashira kugera ubwo yahanye gatanya na Mama ajya kwibera mu mahanga. Sinigeze mbabarira Mama wanjye ibyo yankoreye.

Yapfuye ariko ndabizi ubu yagiye ikuzimu, ndasaba ngo satani imuhe icyumba cye bwite kimukwiye, umuryango wanjye wose wavuze ko nagakwiye kuba nagiye mu Kiriyo cyo gushyingura mama ariko sinshobora no kuhakandagira.

 

 

 

 

 

Source: fleekloaded.com

 

Advertising

Previous Story

Umusore wateye inda abakobwa 5 icyarimwe bamutegeye mu nzira bamusaba kubagira abagore bose

Next Story

Nkore iki?: Sugar Mum uryamana n’umusore dukundana yampamagaye ampa ibihumbi 500 ngo murekere uwo musore ariko nabuze amahitamo

Latest from HANZE

Go toTop