Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa hirya no hino umukobwa yagaragaye akubita nyina umubyara ndetse ubonako uyu mukobwa yari yarakaye cyane afite agahinda gakabije.
Nk’uko uyu mukobwa yabivugaga yavuze ko yari amaze kurambirwa imico mibi ya nyina umubyara ko kuyihanganira byari bimaze kumunanira.
Yavuze ko nyina umubyara buri gihe azana n’abagabo bakaryamana buri gihe noneho bakabikorera mu nzu n’uyu mukobwa arimo.
Yongeyeho ko kandi nyina umubyara ajya azana abagabo bagatera akabariro mu maso y’abana be bato bavukana n’uyu mukobwa ibintu bitari byiza ku bana bato.
Ubwo uyu mukobwa yafatanaga na nyina mu mashati byakomeye cyane biba ngombwa ko byivangamo abaturanyi ari nabo babakijije.
Abantu bamwe n’abamwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga ko uko umubyeyi yakosa kosa umwana nta burenganzira afite bwo gukubita umubyeyi we umubyara.
Si ibyo gusa kandi hari n’abandi bavuga ko burya gukubitwa k’uyu mugore byari bikwiye kuko ngo n’ubundi ntacyo aba yitayeho cyane nko kubana be bato kuba abakorera imibonano mpuzabitsina mu maso yabo, rero ngo byari ngombwa ko bamukora mu matama ngo bamwibutse inshingano ze nk’umubyeyi wabyaye abana.
None se wowe urumva bikwiye ko umwana agera aho akubita nyina umubyara!?
Ubundi se birakwiye ko umubyeyi agira imyitwarire mibi nkiyo cyane mu maso yurubyaro rwe.
Source: ghpage.com