Umukobwa yafashe inguzanyo ngo yitegure ubukwe umusore arabuhagarika

3 weeks ago
1 min read

Umukobwa ari mu gahinda gakomeye nyuma y’aho afashe inguzanyo yo kumufasha kwitegura ubukwe , umusore agahita abuhagarika n’amafaranga yamaze kuyakoresha. Akaba yari yafashe inguzanyo y’arenga 8,841,110 RWF.

Uwo mukobwa uri mu gahinda yafashe angana na N10.2M ni ukuvuga angana na 8,841,110 RWF gusa ngo umusore bari bafitanye ubukwe amufata ari kumuca inyuma ku w’undi musore bari baziranye ubwo ahita ahagarika ubukwe ikitaraganya.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, uwo mukobwa yavuze ko byose byatewe n’uko yaciye inyuma uwo musore akanga ku mubabarira atitaye kuri iyo nguzanyo y’amafaranga yari yafashe.

Ati:”Twari dufite ubukwe kandi yari azi ko nafashe inguzanyo. Rero yahise ubuhagarika kandi yari yanambabariye”.

Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bw’uwo mukobwa , bagaragaje ko atari umuco mwiza guca inyuma uwo mufitanye gahunda bagaragaza ko ibyo yakoze ari amahano.

Nawe umaze gusoma iyi nkuru , ni iyihe nama waha uyu mukobwa ? Ese iyo uba uwo musore wari kwitwara gute ?

 

Go toTop