Umukobwa wo muri Uganda avuga ko yabyaye umwana nta mugabo wamuteye inda, ngo ni igitangaza cyabaye arasama

10/12/2023 15:00

Mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mukobwa w’imyaka 28 wo mu gihugu cya Uganda wavuze ko yabyaye umwana nta mugabo wamuteye inda mbese ngo yasamye inda bitewe n’igitangaza cyabaye.

Uyu mugore ubusanzwe ngo yitwa Namibiru Suzan, niwe wivugiye ko yabyaye umwana we nta mugabo wamuteye inda kuko ngo ni igitangaza cyabaye maze asama inda akiri isugi birangira yibarutse umwana.

 

Yavuze ko byose bijya gutangira byatangiye afite imyaka 16, Aribwo yasamye iyo nda, avuga ko yumvise atameze neza afite isereri maze yihutiye kwa muganga, abwirwa ko afite inda ariko we avuga ko akiri isugi ndetse ko nta mugabo baryamanye wenda ngo ariwe umutera iyo nda.

 

Mu magambo ye yagize ati ” ubwo nari mfite imyaka 16, nisanze ntwite, mama ambajije uwanteye inda mvuga ko ntawe, umwana wanjye ntiyigeze ambaza se umubyara ariko igihe nikigera nza mubwiza ukuri, ko nasamye inda ye nta mugabo turyamanye ngo antere inda.”

 

Kuri ubu uyu mugore amaze kugira imyaka 28 ndetse yemeze ko nta mugabo bari bahura cyangwa ngo bakundane kuva icyo gitangaza cyamubaho. Mu gace akomokamo afatwa nka Mariya nyina wa Jambo. Ndetse bivugwa ko uyu mugore yajyanwe ku bitaro ubwo yatwitaga agapimwa abaganga bakemeza ko nta mugabo baryamanye ndetse basanga akiri isugi.

 

Inkuru yuyu mugore ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ndetse bibaza niba Koko bishoboka ko umukobwa ashobora gutwita nta mugabo baryamanye ?

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Meddy na Adrien Misigaro bashobora kuba bakoranye indirimbo ya kabiri

Next Story

Nagiye gushaka ubuzima bwiza mu Barabu, none ngarutse ndi indembe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop