Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ngabo Medard na Adrien Misigaro basohoye ifoto ntihagira byinshi bayivugaho.
Amakuru avuga ko iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick lick.Amashusho y’iyo ndirimbo nayo ngo yamaze gufatwa ku buryo aba bahanzi bateganya ko iyo ndirimbo izasohoka mu cyumweru Kiri imbere.
Ni amashusho bafatiye mu nice bitandukanye byo muri America.Meddy amaze igihe atangaje ko yeguriye ubuzima bwe Yezu Kirisito Kandi agaragaza ko yiteguye kugaragaza imirimo y’Imana yifashishije impano ye.
Iyi ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro bayifata nko gutanga Noheli ishyitse ku bakiristo no kubafasha gusoza umwaka wa 2023 bari mu Mana.
Aba bahanzi bombi bafitanye amateka yihariye, muri 2015 bombi bahuje imbaraga basohora indirimbo bise “ntacyo nzaba”, iyo ndirimbo uhora ku rutonde rw’izikunzwe mu ndirimbo z’Ihimbaza Imana, ikaba imaze kurebwa nabarenga million 6 ku rubuga rwa YouTube.
Adrien Misigaro niwe wagize igitecyerezo cyo gukora iyo ndirimbo maze agisangiza Meddy birangira bakoranye iyo ndirimbo.Ku wa 29 Ugushyingo 2023 nibwo umuhanzi The Ben yabwiye itangazamakuru ko Meddy amuzi n’ubundi nk’umuhanzi ukorera Imana kuva na cyera kurusha mu ndirimbo z’isi zizwi nka secular.
Yashimangiye ko mu myaka yose yabanye na Meddy amuzi nk’umuntu ukunda Imana ndetse ko mu bihe byinshi yagiye amufasha kwiyegereza Imana.