Umukobwa wiga muri kaminuza yiyahuye nyuma y’uko Umusore bakundana amwanze

29/12/2023 10:27

Inkuru ikomeje kuvugisha abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mukobwa wigaga muri kaminuza wiyahuye nyuma yuko umusore bakundana amwanze.

 

 

Uyu mukobwa witwa Sarah Maikefi wari usanzwe wiga muri kaminuza ndetse asanzwe atsinda amasomo ye neza, yiyahuye nyuma y’uko mu rukundo rwe bitagenze neza kuko Umusore bakundana amwanze. Umuryango we washenguwe n’urupfu rwuyu mukobwa kuko uyu mukobwa yari ishema ry’umuryango we.

 

 

Bivugwa ko uyu mukobwa Sarah yari asanzwe afite Umusore bakundana ariko kubera ko bitagenze neza mu rukundo rwe, byatumye atangira kugira ikibazo mu mutwe cyo kwiheba bityo aribyo byaje gutuma uyu mukobwa yiyahura.

 

 

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rwuyu mukobwa kuko ngo yari umukobwa ukundwa na Bose cyane akundwa n’inshuti ze ndetse n’umuryango we.

Abakoresha imbugankoranyamaga bakomeje kuvuga ko bikomeje kugorana kubera ko aho umuntu yiyahura kubera ko yanzwe, urumva ni ikibazo. Icyakora bavuga urukundo ruryana.

 

 

 

 

Source: ghapage.com

Advertising

Previous Story

Christopher yahishuye uwa mukundishije Big Fizzo

Next Story

Umugabo wanjye twahuriye muri gereza dukora ubukwe ari muri gereza! Njye sinita kubyo abantu bavuga

Latest from HANZE

Go toTop