Advertising

Umukecuru w’imyaka 71 ahatanye mu irushanwa ry’ubwiza

24/06/2024 13:49

Ku myaka 71 , umugore wo muri El Paso muri Leta ya Texas, yakoze amateka ku Isi yo kujya mu marushanwa y’ubwiza muri Amerika [ Miss Texas USA ], afite imyaka myinshi.

Ibi yabitekereje anabishyira mu bikorwa nyuma y’aho abategura irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Universe na Miss Texas USA , bakuriyeho ibintu byinshi byazitiraga benshi barigira rusange kugeza n’aho bemerera abagore bashatse , abatandukanye n’abo bashakanye , abagore batwite ndetse bafata n’imyaka yose umuntu ufite ubushake yaba agezemo.

Ni nyuma kandi y’aho uwari Miss Texas , na Miss Teen USA bahitiyemo kwegura kuri izi nshingano bagasubiza amakamba.

Uyu kugire witwa Teijo, yahamije ko uyu ari umwanya abonye wo kugerageza amahirwe ye no kuba urugero rwiza ku bandi batekereza ko amahirwe yabo asazana n’imyaka bagezemo.

Ati:”Ndumva kugeza ubu buri mugore afite amahirwe yamufunguriwe, byo gutuma yiyumvamo imbaraga n’ubwiza”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo mu irushanwa arimo ahanganye n’abandi bagore n’abakobwa bageze mu 100 atigeze agira ubwoba cyangwa ngo ahungabanywe nabyo.

Uyu mugore wavukiye ndetse akanakurira ahitwa El Paso muri Amerika (Texas) ngo yiteguye kuba isomo kuri bagenzi be by’umwihariko abatuye aho nawe atuye muri El Paso.

Jackie Garcia Martinez, Umuyobozi wa Sosiyete yitwa Bazaar Models uyu mugore abarizwamo yatangaje ko nabo batewe ishema no guhagararirwa nawe ndetse ko ngo biba amahirwe ko n’abandi bagore bazakomerezaho.

Ati:”Mpereza amahirwe abagore batandukanye, mu buryo bwose , ubwoko bwose, n’imyaka yose baba bafite.Ubwo rero nategurage ikipe yanjye yagombaga guhangana muri Miss Texas USA , nishimiye gufasha cyane abo bagore nanjye bantera imbaraga nk’ukumuyobozi wabo”.

kugeza ubu Teijo niwe mugore wa Mbere ugeze mu myaka 71 ubashije kujya mu irushanwa ry’Ubwiza aryo ariryo ryose ku Isi.

Previous Story

Dore impamvu ukwiriye kujya ukora umwitozo wa Yoga buri munsi

Next Story

Ngaya amakosa atuma uhora mu bukene budashira

Latest from Imyidagaduro

Go toTop