Gukorera amafaranga biraryoha no kuyabika biba byiza cyane ariko burya ikosa rimwe gusa ryatuma wicuza ubuzima bwawe bwose ugahora mu bukene.
Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku masomo ashobora kugufasha kuva mu bukene no kumva neza impamvu ishobora gutuma uhora ukennye nyamara ari wowe mukozi wa mbere ku Isi.
1.Kwipasa muremure.
Iri ni ikosa rikomeye cyane abantu benshi batajya bamenya kwitaho ariko ni ingenzi cyane ku bisobanukirwa.Kwipasa muremure ni ikibazo gikomeye.Niba utazi kubaho uko ureshya uzahora mu bukene.
Iyo ibi bibaye wisanga utangiye kujya ukoresha amafaranga menshi kurenza ayo winjiza, ukaba wanagwa mu mutego wo guhaha ibidakenewe.Kugira ngo ubashe kubyirinda rero, urasabwa gukora igenamigambi rishingiye ku mafaranga winjiza.
2.Ntabwo wibuka kuzigamira ibintu bitunguranye.
Niba wunguka amafaranga menshi ariko ntiwibuke kuzigamira ibihe bibi, menya ko nawe ejo hawe hagoye cyane.
Shaka uko utangira kwiga kuzigamira ejo hawe hazaza kugira ngo uzabeho wishimye aho guhora mu bukene.
3.Kwirengiza amadeni.
Burya kwirengagiza amadeni yawe ntabwo bituma yagenda ngo yaveho.Ahubwo rimwe na rimwe bituma yikuba.Rero shaka uko wishyura amadeni yawe yose, utangira kwizigamira.
4.Kudashora.
Umuntu utinya gushora amafaranga burya ntabwo yakwinjiza andi.Niba utinya gushora rero menya ko uzahora ukennye.Tinyuka urashoboye.Kwishingikiriza ku mushahara wonyine ni ikibazo kuri wowe kiguhoza mu bukene.
5.Kudateganya ibyo uzakora.
Kora igenamigambi ryawe witonze , ku buryo bizakurinda gukoresha amafaranga menshi nk’uko twabigarutseho haraguru.
Ikirenze byose , nubona inama tuguhaye ntacyo zirimo kugufasha, ukabona ufite icyo kibazo , uzegere umuntu w’inyangamugayo muziranye ukuruta mu myaka , ubundi umugishe inama.
Isoko/Photo: GN