Umukecuru ufite imyaka 62 arifuza kubyarana umwana n’umugabo arusha imyaka 32

08/03/2023 11:07

Iyi nkuru ntabwo isanzwe haba mu Rwanda, mu mahanga ndetse no mubundi buhanga.Biragoye kumva ko umugore yabyara afite imyaka 62 y’amavuko ntabwo bisanzwe.Uyu mugore ugeze muzabukuru we yatunguranye ubwo yifuzaga ko yabyarana n’umugabo we akubye mu myaka.

Umugore ugeze muzabukuru uzwi ku mazina ya Cherly McGregor n’umugabo we Quran McCain, batangaje aya makuru nyuma y’uko abantu ku mbuga nkoranyambaga bamuserereje ko adashobora kuzabasha kubyara umwana no kumwitaho. Cherly usanzwe ufite abandi bana barindwi, yasangije videwo kuri TikTok agira ati “Baravuze bati ‘Banza kubera imyaka yanjye ntabwo nabasha kwita ku mwana wanjye,’ ngwiki? Mpfite imbaraga ziruta iz’icya kabiri cy’abakozi b’abana mbona hano hanze kandi simbibona nk’ikibazo.”Cherly yakomeje agira ati “Oya ntabwo nabyara umwana, gusa twakoresheje ubundi buryo bwo kubyara inshuro eshatu, ndetse turi gushaka n’ubundi buryo burimo kuba twarera utari uwacu (Adoption).”


Uyu mugore n’umugabo we akubye mu myaka bafite miliyoni eshatu z’ababakurikira ku rubuga rwa TikTok, bavuze ko inshuti n’imiryango batajya babizera, batekereza ko umubano wabo ari imikino.Cherly yagize ati “Byabaye intambara, tugerageza kubereka ko umubano wacu atari imikino, ku bana banjye barindwi batekereza ko ari kunkoresha, ntabwo tuba turi gukoreshanya, ntabwo dushobora kugena uwo imitima yacu ikunda.” Aba bombi bahuye muri 2012 ubwo bose bakoraga muri resitora yitwa Dairy Queen, ubwo Quran yarafite imyaka 15, gusa ntabwo bahise batangira gukunda, ndetse baje gutandukana bongera guhura muri 2020.
Nk’uko byatangajwe nyuma y’igihe gito aba bombi batangiye gukundana, batangiye gusangiza amashusho kuri TikTok, ndetse kugeza ubu bamaze kuba ibyamamare nka couple irutantwa ibinyacumi bigera muri bine.Aba bombi bakoze ubukwe muri 2021, nyuma y’uko Quran asabye Cherly ko bakwibanira akaramata, ubwo bari kuri ‘Live’ ya TikTok bakurikiwe n’abagera ku bihumbi bibiri.Urukundo ruratangaje gusa uru rw’aba bombi rukomeje kuba ibidasanzwe.

Uyu mugabo ndetse n’umugore we ntawakwemeza ko bazabasha kubyarana kuko aribo bazi niba bazabikora bitewe n’uburyo bo bizeye kuzabikoramo.Umuryango ni mwiza wifuzwa nabose ninayo mpamvu nabo bafite icyo cyizere.

Advertising

Previous Story

Waraterese urananirwa ! Menya uburyo watsindira uwakurije imisozi

Next Story

Shaddboo yasetse abantu bose bavuze ko atwite ntakimenyetso bafite ababwira ko ntanda afite

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop