Umugore wamamaye cyane nka Shaddyboo, uzwi kumazina ya Mbabazi Shadia mu gihe inkuru yo gutwita kwe ikomeje kuba kimomo, yavuze ko ntakibyemeza ababivuga bafite, asaba abantu kutishinga imbuga nkoranyambaga.
Uyu mudamu ‘Shaddyboo’ yifashishije ubutumwa bwashyizwe hanze nikinyamakuru cya Irene Murindahabi (MIE), bwagiraga buti:” Ibyishimo ni byose kuri Shaddyboo utwite umwana wa gatatu”, Uyu mugore wabunyujije kuri ‘Story ye Instagram ikurikirwa n’abarenga Miliyoni yasebeje abantu bose bagize icyo bakora, agaragaza ko babeshye Abanyarwanda abemeza ko nta gihamya na kimwe bari bafite.
Shadboo ukora imideli yagize ati:”Mwabibwiwe na nde? Ikimenyetso icyo ari cyose mufite si cyo. Gusangiza abankurikira igipimo kigaragaza gusama, ntibivuze ko ari icyanjye.”Yaboneyeho kubwira abantu ko badakwiye na rimwe kwizera imbuga nkoranyambaga, agira ati: ”Iyi ni impamvu nyamukuru udakwiye na rimwe kwizera imbuga nkoranyambaga.”Ahamya ko kuri izi mbuga biba byoroshye kubeshya abantu.
Ibi abitangaje nyuma y’amasaha macye inkuru ibaye kimomo ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu nyuma y’abakobwa babiri asanzwe afitanye na Meddy Saleh.Uyu mugore yibasiwe n’abatari bake bose bagarukaga kukuba atwite nk’uko nawe yari yabitangaje na mbere hose kuri Instagram ye maze si ukuvuga abantu bose bakorera amafaranga mu byo yise ibinyoma.
Ubusanzwe Shaddboo, ni umugore w’abana babiri , uyu mugore akunze kugaragara mudushya dutandukanye dore ko ari mu bagore hano mu Rwanda bakurikirwa n’abarenga Miliyoni bose.Uyu yaciye aka gahigo dore ko na we abikorera agaragaza ko mugutebya no gusetsa ari uwa Mbere n’ubwo hari ubwo afatwa nk’uwikinira cyane.Nyuma y’aya magambo ntawamenya niba azongera kwizerwa n’abamukurikira.