Umuhanzikazi Zuchu yaciye agahigo muri Wasafi ya Diamond Platnumz

15/11/2023 08:14

Umuhanzikazi Zuchu umukobwa wa Khadija Kopa wamamaye muri muzika ya Tanzania mu njyana ya Taarab yakoze amateka yo kuba umuhanzikazi wa Mbere wujuje Miliyoni 3 kuri YouTube muri Wasafi.

 

Umuziki wabaye inzira y’ubukire kuri benshi mu bahanzi nyuma y’aho banenyeye ko wakwinjiza amafaranga.

 

Muri uko kuyashaka ninaho bamwe bamenye ubwenge bwo kwingizaho umubare w’ababakurikira kumbuga nkoranyambaga zabo, banyuzayo izo ndirimbo bakoze.

 

Zuchu abifashijwemo na nyina umubyara nawe w’umuhanzi yinjiye muri Wasafi Lebal ya Diamond Platnumz, amuha ikaze atangira no kumukorera ibihangano bitandukanye.

 

Uyu muhanzikazi yahise atangira kwigarurira imitima y’abafana ba Diamond na cyane ko ntagihe cyashize batavuzwe mu rukundo gusa Diamond Platnumz nka Boss we akabigendera kure akirinda kugira icyo abivugaho mu gihe Zuchu we atahwemye kuvuga kurukundo rwe n’uyu muyobozi wa Wasafi.

 

Nyuma y’ibyo byose Zuchu yabaye umuhanzi wa Kabiri , ukurikirwa cyane kuri YouTube nyuma Diamond Platnumz. Kuri ubu Zuchu yujuje Miliyoni 3, arenga kuri Mbosso na Lavlav bamutanze muri Wasafi.

 

Gufashwa na nyina Khadija Kopa no kurema inkuru z’ibihuha nibyo byatumye Zuchu aca kuri bagenzi be bakora umuziki bucece.

Advertising

Previous Story

Google igiye gukora umukwabo wo gusiba Gmail na YouTube Channels zimaze imyaka 2 zidakora

Next Story

Ndashimira buri wese ! Miss Mutesi Jolly yiyifurije isabukuru nziza y’amavuko [ AMAFOTO ]

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop