Umuhanzikazi Ariel Wayz akomeje gusazwa n’urukundo

28/05/2023 06:43

Umwe mu bahanzikazi bagezweho hano mu Rwanda Ariel Wayz yatangaje uburyo akomeje kutoroherwa n’urukundo nyuma yo gushavuzwa na Juno Kizigenza yari yarihebeye nyuma akaza guteretwa n’abandi basore babiri b’inshuti nabo bikarangira abakunze.

 

Mu kiganiro the choice live, uyu muhanzikazi Ariel Wayz yagiranye na Phil Peter, yatangaje ko indirimbo amaze iminsi asohoye yitwa “Shayo” ivuga ukuri ku byamubayeho mu rukundo mu minsi ishize.

 

Mu magambo ye yagize ati: “ubundi iyi ndirimbo izina “Shayo” ruvuga inzoga “Alcohol” mu rurimi rwo muri Nigeria, rero muri iyi ndirimbo nashakaga kwiyibagiza uburyo nakunze abasore babiri b’inshuti.”

 

Yasobanuye ko yakundanye n’umusore ariko uwo musore nawe afite inshuti, iyo nshuti ye nayo birangira itangiye ku mutereta […] Nyuma akisanga bose abakunda.

 

Yakomeje avuga ko nyuma yaje kubona ko bari kumukina Kandi ngo bose atabasha kubakunda icyarimwe ngo abishobore, birangira abakatiye bose.

 

Ubu ngo uyu muhanzikazi niho yahereye akora indirimbo ye nshya, Kandi ko kuri ubu ntamukunzi afite.Tugarutse gato kuri Juno Kizigenza bakundanye akaba yarashimangiye ko yari yaramwihebeye.

Ati “Ese mbivuge gute!? Ese hari icyo mutazi!? Mbivuga mu ndirimbo cyane! Uriya mutipe naramwemeraga!

Source: The Choice live

Previous Story

Rihanna yambaye arenga milliyari ku birenge bye !

Next Story

Dore ibintu 6 udakwiye kugira uwo ubibwira n’umwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop