Umuhanzi Rema akomeje kwibazwaho nyuma yo kugaragara yambaye umudari ugaragaza gutwika urusengero

16/11/2023 14:08

Umuhanzi Rema ukuri muto mu myaka gusa akaba asumba benshi muri muzika , akomeje kwibazwaho n’abatari bake, nyuma y’aho ibitaramo yari afite muri Ethiopia gifunzwe kubera umudari yambara ugaragaza ishusho yo gutwika urusengero.

 

 

Ka twifashishe inyandiko y’urubuga Nairaland Forum.Umwanditsi yaranditse ati:” Mu by’ukuri ntabwo ndi umufana w’umuziki wa Nigeria ariko nkunda uburyo Rema , umwana ukuri muto arimo kurwana no kuzamura izina rye rikagera hejuru

 

 

N’ubwo hari byinshi bishobora kuba byaramuciye intege ariko yarakize cyane kuburyo mu myaka ye 20 arimo kuzunguza Isi y’imyidagaduro”

ESE KUKI IBI BYO KWAMBARA UMUDARI ‘NECKLACE’ UGARAGAZA GUTWIKA URUSENGERO BYAHAWE UMWANYA CYANE ?

Uyu muhanzi arasabwa kwitonda no kwirinda by’umwihariko mu buryo agaragara mu ruhame nuko abantu bashobora kumubona na cyane ko mu buganiro bye biheruka , yatangaje ko ari Umukirisitu mu rusengero rumwe muri Nigeria.

 

 

Benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muhanzi ukuri muto yafata umwanzuro wo kwambara umudari ugaragaza Urusengero rurimo gushya. Ese niba atari ikimenyetso runaka koko, ni ubuhe butumwa yashakaga gutanga , yashakaga kubuhande ?

 

Iki kibazo n’ibindi bigishamikiyeho nibyo byatumye igitaramo yari afite muri Ethiopia mu kwezi gushize gihagarikwa ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu cya Ethiopia bubijyamo nk’uko byagaragajwe n’urwandiko rwagenewe itangazamkuru.

 

Byinshi mu bitangazamakuru byo muri Ethiopia byatangaje ko hari imyuka mibi yihishe inyuma y’umudari w’uyu mwana Rema , ugaragaza gutwika urusengero bakanemeza ko ibi bizakomereza mu bandi bahanzi bo muri Nigeria.

 

Iki gitangazamakuru kivuga ko Rema akiri muto bityo akwiriye kujya kure y’ibikorwa bibi [ By’umwijima ], agakora umuziki mwiza ngo na cyane ko afite imyaka myinshi imbere ye.

Previous Story

Umuhanzi Iyanya yavuze ko gukundana n’abakobwa benshi bikenesha abasore

Next Story

Ni izihe mpamvu zishobora gutuma umugore abyara umwana utuzuye cyangwa ufite ubumuga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop