Umuhanzi Javanix yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ngo ‘RONGORA’ iri kuri EP aherutse gushyira hanze – VIDEO

08/10/2023 16:25

Umuhanzi Javanix ukataje muri muzika , yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Rongora’ iri kuri EP yitwa ‘Zamani’.

 

 

Uyu muhanzi ukorera umuziki we mu Mujyi wa Kigali, yaherukaga gushyira hanze Extended Play [EP] y’indirimbo 5 zirimo n’iyi yise ‘Rongora’ yakoreye amashusho.

 

 

Muri iyi ndirimbo harimo ubutumwa bw’umusore uba wamaze gutsindira umukobwa bamaze gutahana  , akumvikana arimo kumubwira ibyo asabwa kumukorera.Javanix umenyereweho udushya yakubiye injyana 5 muri EP ye ‘Zamani’ gusa yibanda kunjyana Nyafurika.

 

Muri iyi ndirimbo ‘Rongora’, Javanix  ati:”Uratamo agashura , nigatoha urafura”.Aya ni amwe mu magambo benshi bemeza ko azimije, bigashyira uyu muhanzi kurwego rw’aba bamwe mu bamaze kwamamara mu bishegu na cyane ko Javanix ari umwe mu bahanzi bandika amagambo asaba ubuhanga kuyumva.

 

 

Kuri EP ye Zamani , hagaragaraho indirimbo ; Rongora , Ibare , Inyambo , Kwa Nyagasani  na Zamani’ indirimbo yitiriye iyi EP.Ubusanzwe uyu muhanzi avuka mu Karere ka Rusizi gusa kuri ubu ari mu Mujyi wa Kigali arinaho ari gukorera umuziki we.

Advertising

Previous Story

Ugura kimwe ukongezwa icya kabiri ! El Classico Beach yongeye kwicaza ku ntebe y’icyubahiro abakiriya bayo binyuze muri gahunda ya ‘TAMIRA IFI MU NYARWANDA’

Next Story

Urukundo rwababanye ubuki ! Shakib Lutaaya n’umugore we wa Kabiri Zari Hassan baryohewe n’urukundo mu kiyaga bonyine

Latest from Imyidagaduro

Go toTop