Umuhanzi Choi Sung Bong yapfuye azize kwiyahura nyuma yo kubeshya abafana be ko arwaye kanseri akabaka amafaranga yo kwivuza

22/06/2023 07:55

Umuhanzi w’icyamamare muri Korea witwa Choi Sung Bong yapfuye azize kwiyahura nk’uko byatangajwe.

Umuryango w’uyu muhanzi wo muri Korea wamamaye cyane mu ndirimbo zo mu bwoko bwa K- Pop , umurambo we wasanzwe mu gace ka Yeoksam-Dong mu Karere ka Seoul Saa Tatu zishyira Isaa yine kuri uyu wa Kabiri.

Uyu muhanzi wari ufite imyaka 33 y’amavuko urupfu rwe ruje nyuma yo kubeshya ko arwaye kanseri agasaba abantu batandukanye n’abafana be gukusanya ubufasha bw’amafaranga kugira ngo yivuze gusa nyuma akaza kwisegura kubayatanze akavuga ko agomba kubasubiza amafaranga yabo.

Inkuru itangazwa n’ikinyamakuru gikomeye ku isi ‘Dail Mail, ivuga ko uyu muhanzi yiyahuye nyuma yo gushyira amashusho kuri konti ye ya YouTube asaba imbabazi z’ibyo yari yakoze ndetse anashimira abafana be bamufashije kugira ngo impano ye ikure.

Yagize ati:” Kuva muri 2011 kugeza ubu ndacyakira urukundo ridasanzwe rw’abafana banjye ndetse n’abandi bantu batandukanye.Ndabashimiye cyane , Mwarakoze.Ndabimbabazi z’ibintu bisa n’ubumara nakoze (2021), kubo byagizeho ingaruka nukuri nsubiyemo, mbasabye imbabazi.Muri iyi myaka 2 , twabashije gusubiza amafaranga abantu bari bayatanze bifuje gusubizwa”.

Uyu muhanzi yamamaye anyuze mu irushanwa Korean Got Talent, ndetse n’amashusho ye ari kuririmba aramamara cyane dore ko yarebwe n’abarenga Million 21 akundwa n’abahanzi barimo BoA na Jung Hwa Um ndetse bayashyira no kumbuga Nkoranyambaga zabo.

Muri icyo gihe kandi umuhanzi Justin Bieber nawe yatangajwe n’ayo mashusho ndetse ayashyira kurubuga rwe rwa Facebook agira ati:” This is awesome. Never say never, and good luck to this kid. Great story”.

Sung Bong muri 2016 yashyoze hanze indirimbo yise ngo ‘Slowcoach’ , muri 2021 ashyira hanze ‘To night’ muri 2022 ashyira hanze indirimbo yise ‘I pray’.

 

Src: Thestatesman

Advertising

Previous Story

Niba ushaka urukundo rw’ukuri kandi rurambye ita kuri ibi bintu

Next Story

Umukecuru ugiye kuzuza imyaka 100 y’amavuko yahishuye uburyo ariwe wafasha kuri kimwe akiyishyurira n’amafaranga y’inzu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop