Umugore yavuze uko yahoze agurisha umubiri we ku myaka 10 gusa kugira ngo abone uko abaho

07/12/2023 13:52

Ese ujya ubona abantu babuze icyo barya ukibuka kubafasha! Kuko muri ubu buzima hari ubwo umuntu abura ibyo kurya.Rero dukwiye kwita kuri abo bana bakiri bato tubona ku muhanda kuko akenshi usanga bishobora mu buraya bakiri bato bitewe n’ubuzima bubi babayemo.

 

Mu mashusho akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga, umugore witwa Anna yagaragaye muri ayo mashusho ari kuvuga inkuru y’urugendo rwe mu buzima bwe ndetse avuga cyane ku ngorane yagiye ahura nazo mu buzima bwe.

 

Yavuze ko yatangiye gukora imibonano mpuzabitsina afite imyaka 10 y’amavuko gusa, ndetse avuga ko impamvu yabimuteye ari uko ntabyo kurya yari afite bityo agahitamo kwigurisha kugira ngo abone uko yabona ibyo kurya.

 

Ngo se umubyara amaze gupfa, nyina yishwe n’agahinda ndetse kubona ibyo kurya bikajya bibagora, bityo afata umwanzuro wo kujya ku muhanda kujya areba ko yabonera abo bavukana ibyo barya. Nyina umubyara ntago yigeze amubaza aho amafaranga yakoreye yayakuye ku nshuro y’ambere ajya mu buraya.

 

Ann yakomeje avuga ko atigeze agira amahirwe yo kwiga, kuko ngo ubuzima bwe bwari bugoye kuko yaryamanaga n’umugabo kugira ngo abahe ibyo kurya, yewe ngo hari ubwo baryamanaga mu rugo ndetse nyina umubyara ntacyo yabivugagaho.

 

Yongeyeho koyaje no kubyarana n’uwo mugabo umwana.Yaje no kubyarana undi mwana na wa mugabo ariko we aramwanga ngo si uwe ashinja Ann ko yamuciye inyuma ku wundi mugabo. Aribwo uyu mugabo yaje kubirukana we na nyina bajya kwangara aho bahoze.

 

Uyu mugore yavuze ko burya mu buzima umuntu ahura na byinshi ariko aboneraho umwanya wo gusaba abantu kujya bagira umutima ufasha udategereje inyungu iva kuri uwo muntu wafashije.

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Nagerageje kuroga umusore wambeshye urukundo, ariko atabarwa n’amasengesho ya nyina umubyara

Next Story

Maze imyaka 6 nonsa umugabo wanjye, bituma urugo rwacu rukomera cyane umugore yavuze ko aha ibere umugabo we

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop