Uzabyumva kenshi ko amasengesho y’umubyeyi akora ariko ni gacye umuntu ashobora kubyemere neza, gusa ubundi bivugwa ko iyo umubyeyi asengeye umwana we amasengesho ye agera kure ndetse agera ku Mana ikanamusubiza vuba cyane.
Â
Birakwiye rero ko dukwiye kubaha amasengesho y’umubyeyi.Inkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino n’inkuru y’umukobwa [ Slay Queen ] wavugaga uburyo yigeze kuroga umusore wamubeshye urukundo ariko ngo atabarwa n’amasengesho y’umubyeyi we.
Â
Mu kiganiro uyu mukobwa utabashijwe kumenywa imyirondoro ye, yagaragaye avuga ko yigeze gukoresha imbaraga z’umwijima mu kubabaza abasore bose bamubabaje, aribwo yakomoje ku musore yigeze kuroga maze atabarwa n’amasengesho y’umubyeyi we.
Â
Yavuze ko ubwo yari muri ibyo byo kuroga uwo musore, yumvishe amasengesho y’umubyeyi w’uwo musore, ndetse nuko uwo musore yakize amarozi uyu mukobwa yari amwoherereje.
Ni ngombwa ko burya mu buzima wirinda gukina n’amarangamutima y’umuntu kuko utazi neza icyo uwo muntu yakora. Ese ubundi bwo birakwiye ko ujya mu marozi ngo nuko wahemukiwe n’umusore cyangwa n’umukobwa runaka!?
Source: ghpage.com