Advertising

Umugore yavuze uburyo umugabo we yapfuye bari gutera akabariro

02/01/24 20:1 PM

Umugore witwa Mercy wo mu gihugu cya Kenya yavuze inkuru y’ubuzima bwe iteye agahinda cyane aho yavuze ko umugabo we yapfuye bari gutera akabariro kubera uburwayi yari arwaye kuba mu bwana bwe.Nk’uko uyu mugore yabivuze, yavuze ko yavukiye mu muryango utishoboye bityo aribyo byatumye atarangiza amashuri ye byibura ngo Abe yarabashije kwibeshaho mu buzima.

Yakomeje avuga ko yaje gukora akazi ko mu rugo ndetse ko yahakoze imyaka 3 aribwo yaje guhura n’umugore waje kumubwira ko yamukunze ndetse ko ashaka ko yamubera umugore.Yaje gushyingiranwa nuwo mugabo mu cyaro ndetse ko bombi bari abahinzi ariko kazi bakoraga kugira ngo babeho. Icyakora avuga ko umugabo we yari arwaye indwara yitwa Epilepsy kuva akiri umwana muto cyane.

Babyaranye abana batatu. Umunsi umwe ngo bahawe ubutaka aribyo byatumye bishima kuko bari bagiye kubona aho bazabona amafaranga yo kwishyurira abana babo amafaranga y’ishuri.Ubwo bari bavuye mu kazi we n’umugabo we ngo baratashye bararya bagaburura abana ndetse hakurikiraho kuruhuka. Nibwo umugabo we ngo yamusabye ko batera akabariro, barabikora ariko umugabo ngo ahita asinzira umugore agira ngo Wenda nuko umugabo we yari ananiwe.

Uyu mugore yakomeje avuga ko mu gitondo yabyutse akajyana abana ku ishuri ariko ko umugabo we Atari yabyutse. Ubwo yasubiraga mu cyumba yakanguye umugabo yanga kubyuka.Ubwo yajyaga gutabaza nyirabukwe baje nibwo bavuze ko umugabo yashizemo umwuka. Uyu mugore yavuze ko agahinda kamwishe ariko bikarangira. Nyuma yo gushyingura nyirabukwe yahise areka kongera kimuvugisha ndetse avuga ko ubu banamwirukanye aho bamushinja urupfu rw’umugabo we.

 

Source: BSS

Previous Story

Nyabihu: Bibukijwe ko bagomba guharanira kuba intwari- VIDEO + AMAFOTO

Next Story

Umukobwa w’ikimero akomeje gushinjwa kugurisha umubiri we ku bagabo mu buryo bwo kubona amafaranga

Latest from Inkuru z'urukundo

Ibimenyo byakwereka ko umukobwa yakugukunze

Kenshi cyane abagore n’abakobwa batinya kuvuga ibyiyumviro byabo ku basore cyangwa abagabo bakunda, rimwe na rimwe bakanatekereza ko nibabivuga abo basore barahita babanga, kuko
Go toTop