Umugore yashyize hanze amashusho y’umukobwa yambaye ubusa yari yoherereje umugabo we ashaka kumumutwara

02/04/2023 17:29

Umukobwa wiga muri Kaminuza ya Makerere akomeje gutaramirwaho nyuma yuko ashyize ku Karubanda amafoto ye 50 yambaye uko yavutse.Ni umukobwa witwa Judith Laureya w’imyaka 21 y’amavuko wiga ibijyanye n’ishoramari muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye 50 yambaye ubusa.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bitangaza ko abakobwa bamaze kubigira umuco gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo bambaye ubusa, ko bibafasha kumenyekana ndetse no kwifuzwa n’abagabo benshi bashobora kubasaba kuryamana nabo.Mu ijoro ryo ku wa Gatanu nibwo Judith yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook aya mafoto ye 50 yambaye ubusa, gusa nyuma y’akanya gato abatagira ingano bari bamaze kuyafata ariko banayahanahana.

Facebook yaje guhita ihagarika urukuta rwe kubera aya mafoto agaragaza ubwambure.Anila Kyomukunda Monroe ni umugore wikomye Judith amushinja koherereza umugabo we amwe muri aya mafoto, ko yari agamije kumumutwara.Amafoto Judith ngo yoherereje umugabo wa Anila, ngo uyu mugore yahise yihimura kuri uyu mukobwa nawe ashyira hanze aya mafoto.

Amakuru avuga ko Judith Laureya yihishe mu gace kitwa Ntinda, aho yahungiye ku nshuti ye nyuma yo guterwa isoni n’ibyo uyu mugore yamukoreye agashyira ahagaragara aya mafoto!! Uyu mudamu Anila ngo sibwo bwa mbere afatanye umugabo we amafoto y’abagore bambaye ubusa. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ngo hari ayo yafashe y’umushoramari witwa Allen ngo na we wari ugambiriye kumutwarira umugabo.

Src: https://inkumburwa.com/umugore-yashyize-hanze-amashusho-yumukobwa-yambaye-uko-yavutse-yari-yoherereje-umugabo-we-ashaka-kumumutwara/

Advertising

Previous Story

Abagabo gusa : Dore uburyo wateramo akabariro ugashimisha umugore wawe cyane

Next Story

Amabanga yihariye ku miterere y’amaguru y’abakobwa n’abagore

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop