Gusesengura imiterere y’amaguru y’abakobwa/abagore ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kugaragaza imiterere ndetse n’imico y’abakobwa/abagore, by’umwihariko kubijyanye n’ubuzima bwabo bw’ibitsina. Ubushakashatsi bunyuranye bukaba bushyira amaguru y’abakobwa n’abagore mu bwoko 4.
1. Ubwoko bwa mbere, bugizwe n’amaguru yegeranye cyane guturuka hejuru ukageza hasi, ku buryo hagati yayo haba harimo gusa akanya gato cyane. Abakobwa /Abagore bateye batya akenshi usanga ari abagore batuje, bavuga makeya cyane ariko bagashaka kugira n’ijambo ku bagabo babo. Akenshi aba bagore bakunda gushwana n’abagabo babo.
2. Ubwoko bwa kabiri bubamo abakobwa/ abagore bafite amaguru akoranaho gusa kutubumbambore (hafi y’ibirenge), naho guturuka hejuru akaba ameze nk’imiheto ibiri irebana!
Abagore bafite amaguru ateye atya, usanga bakunda kuryoshya ndetse bakanagira amashyengo menshi. Bakunda cyane guhora bagerageza ibintu bishyashya ahanini byatinywe n’abandi, ndetse ugasanga akenshi baganza/barusha imbaraga abagabo babo mu buriri!Aba bagore usanga bihagazeho cyane, bafite imbaraga ariko kandi bakagaragaza n’amarangamutima cyane.
3. Ubwoko bwa gatatu bw’amaguru, ni amaguru amanuka yegeranye cyane kandi arambuye neza nk’ayo mu bwoko bwa mbere, ariko yagera mu mavi agatandukana, mbese akaba nk’imiheto ibiri irebana. Aya maguru agirwa n’abakobwa/abagore bagira urukundo rwinshi, ndetse bakanamenya gutetesha abakunzi babo. Barumvira cyane ariko iyo utabitayeho bahinduka nk’utunyamaswa bantu!
4. Mu bwoko bwa kane aribwo bwa nyuma bw’amaguru, ni amaguru atangaje cyane kuko amanuka adakoranaho, ariko yagera ku mavi agakoranaho, akongera agatandukana gato kuburyo yongera gukoraniraho ku mfundiko ubundi igice gisigaye kikongera kwibera nk’imiheto.
Mbese ugasanga aya maguru yifitiye ibice bigera muri bitatu nk’uko tubibonye. Abagore bateye batya usanga badakunda imibonano mpuzabitsina, ariko bakabasha gushyigikira abagabo babo mu mishinga mishya bagerageza gukora.Imiterere y’amaguru y’abakobwa n’abagore ishyirwa mu byiciro bine (4)
Src:www.womenresources.com