Mu mwanya w’inkuru zidasanzwe tubategurira , uyu munsi turagaruka ku mugore wari wapfuye akazuka bivugwa ko yongeye gupfa.Uyu mugore wo mu gihugu cya Equateur amakuru avuga ko yari yapfuye gusa akaza gukomanga hahura agahe gato ngo bamushyingure.
Minisitiri wo mu gihugu cya Equateur, ku munsi wo ku cyumweru tariki 18 Kamena 2023, nibwo yemeje amakuru y’uko umugore witwa Montoya Bella yongeye gupfa bya nyabyo nyuma y’igihe apfuye akongera kugaruka mubazima.Uyu w’imyaka 76 byari byemejwe ko yapfuye gusa abantu batungurwa no kubona ari muzima.
Kugeza uyu mugore noneho yarapfuye ntiyongera kugaruka nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwo muri iki gihugu cya Equateur.Muri iki gihugu bashyozeho itsinda rigamije kumenya uko byari byagenze kugira ngo yongere kugaruka mu buzima nk’uko InyaRwanda yabyanditse.
Ibi bikunze kubaho dore ko muri Gashyantare 2023 muri Leta ya New York hari umukecuru basanze agihumeka nyamara bari baziko yapfuye.