Inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabonye umugore wari warabuze mu myaka 60. Uwo mubyeyi witwa Audrey Backeberg yabuze muri Nyakanga 1962 ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko baramushaka naramubura none yabonetse afite 82.
Ubwo hasubirwagamo ibirego bimwe na bimwe uyu mwaka nibwo inzego z’umutekano zongeye kubaza abari bafite aho bahuriye no kubura kwa Audrey muri icyo gihe bituma bamenya amakuru mashya dore ko ngo haje no gukoreshwa DNA Test kugira ngo hamenyekane abanyabo bafite isano nawe.
Ubwo Audrey Backeberg yaburaga ngo yari kumwe n’umwe mu bamureraga, aho amakuru avuga ko bafashe imodoka (Bus) , berekeza muri Indianapolis.
Mukubaza uwamureraga, yavuze ko yabonye bwa nyuma kuri Audrey ku wa 07 Nyakanga 1962 ari kugenda aho iyo modoka yari ibasize akagira ngo aragaruka bikarangira amubuze burundu.
Audrey Backeberg kuri ubu ufite imyaka 82 y’amavuko, yabonetse muri iyo Leta ya Indianapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byatangajwe na Isaac Hanson ubwo yaganiraga na WISN.
Uwo mu Polisi Isaac yabwiye Ikinyamakuru WISN ko hari umuvandimwe wa Audrey wari ufite konte ku rubuga rwa Ancestry.com, rwari rufite imyirondoro ya Audrey.

Nyuma yo kuboneka Audrey yavuze ko impamvu yatumye yanga kwigaragaza cyane ari uko yabanje kugira umugabo wamuhohoteraga cyane , bagatandukana bigatuma ahitamo kubaho wenyine.