Dore ibintu ugomba kwitaho mu gihe ugiye gutereta umukobwa wabyariye iwabo

11/12/2023 19:40

Hari ubwo umukobwa aterwa inda , akabyara akiri kumwe n’ababyeyi be murugo.Nyamara n’ubwo yabyariye iwabo ni umukobwa mwiza wagizwe umugore ariko akeneye urukundo.Ese ni iki usabwa kwitondera ?

 

Gutereta umugore ntabwo byoroshye by’umwihariko umugore wabyariye iwabo kuko aba afite ibikomere by’abamuteye agahinda kenshi bakamutera inda bakamwirengagiza.

 

ESE NI IKI UKWIRIYE KUMENYA MBERE YO GUTERETA UWO MUGORE WABYARIYE IWABO ?

1.Menya ko afite umwana / Abana

Abagore benshi babyariye mu rugo iwabo baba bafite umwana umwe , babiri cyangwa batatu, gusa hari n’ababa badafite umwana.Ariko niba ahari, menya uwariwe n’uko wamwitaho.Menya amazina ye , aho yiga n’ibindi.

2.Akeneye umwanya.

Umugore wabyariye iwabo akeneye umwanya uhagije wo gukomeza kwiyitaho kuko araremerewe cyane.Numwandikira cyangwa ukamuhamagara ukamubura, ntuzahangayike.

3.Ujye ukunda kumubaza icyo ashaka.

Mwegere umubaza icyo akeneye kuko akeneye uwo agira inshuti akamwizera.

4.Gira ubufasha umuha.

Ukwiriye kumenya ko akeneye u ufasha bwawe.Uyu mugore nta mugabo afite kandi abana yasigiwe arimo kubarera wenyine , rero aragukeneye

5.Uwo batandukanye aracya muri mu ntekerezo.

Byashoboka ko uwo bakundanye aki muri mu ntekerezo ni akazi kawe kumumukuramo utamuciriye imanza.

Isoko: Lovedevani

Advertising

Previous Story

“Umugore wanjye twahuriye mu kabari none tumaranye imyaka 10” ! Inkuru y’urukundo rw’umuhanzi Kabako na Jazira

Next Story

Bikomeje kuvugwa ko Umuhanzi Harmonize arya inkoko 4 wenyine

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop