Advertising

Umugore wa Tshisekedi yasuye abasirikare bakomerekeye ku rugamba barimo naba FDLR

01/26/25 11:1 AM
1 min read

Madamu Denise Nyakeru, Umufasha wa Perezida wa DRC, yasuye abasirikare bakomeretse mu rugamba, nyuma y’Urupfu rwa General Omega wa FDLR.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, mu Bitaro byo muri Kinshasa, Madamu Denise Nyakeru, umufasha wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yasuye abasirikare bakomeretse mu rugamba, harimo n’abagize umutwe wa ‘Commando de Recherche et d’Action en Profondeur’ (CRAP) akaba ari igice cy’ingabo za FDLR.

CRAP ni umutwe w’ingabo za FDLR, zishyigikiwe na Leta ya Kinshasa mu rugamba rwo kurwanya imitwe nka M23, ibi byatumye ikibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba no gukorana na FDLR gikomeza kuba ikibazo gikomeye by’umwihariko ku .

FDLR ni umutwe w’iterabwoba washyizwe ku rutonde n’Amerika mu 2001 kubera uruhare rwawo mu kwica Abatutsi muri Jenoside yo mu 1994, ariko kugeza ubu ukaba warafashwe nk’umufatanyabikorwa w’ingabo z’igihugu cya Congo (FARDC) mu guhangana na M23, bafatanyije n’ingabo z’Uburundi , SAMIDRC, aba Mercenaries, Wazalendo na Nyatura.

Iyi nkuru yabayeho nyuma y’amasaha make gusa, nyuma yo kwica “General” Pacifique Ntawunguka, uzwi cyane nka Omega, wari umuyobozi mukuru wa FDLR.

Anyuze kuri X Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yagaragaje ko nta kindi gihamya gisigaye cyerekana imikoranire iri hagati y’ingabo za Leta na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Biravugwa ko kandi  izi ngabo zirwariye mu bigo bya gisirikare bya Kololo na Tshatshi. Inkomere igaragara ku ifoto ifite tattoo yanditseho CRAP (Commando de Recherche et d’Action en Profondeur),  ibarizwa mu mutwe w’ingabo ka buhariwe za FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop