Umugore wa Rayvanny Fahyvanny yatangaje ko abana n’agahinda gakabije muri we

07/11/2023 12:15

Niba ukunda gukurikirana amakuru avuga ku byamamare byo mu gihugu cya Tanzania, uyu mugore ugombe kuba umuzi. Yitwa Fahyvanny akaba umwe mu bagore bamamaye cyane hariya mu gihugu cya Tanzania ndetse no muri Afurika yose muri rusange by’umwhariko nyuma yo kwisuza Rayvanny amwambuye Paula Kajala.

 

 

Uyu mugore yamamaye cyane ubwo yabyaranaga umwana na rurangirwa muri Muzika ya Tanzania Rayvanny ndetse babyaranye bari bamaze igihe bakundana. Uyu mugore yaje gutandukana n’uyu muhanzi gusa mu mezi macye ubwo uyu muhanzi Rayvanny yatandukanaga na Paula Kajala, yahise yongera asubirana n’uyu Fahyvanny ndetse akanaba mama w’umwana we.

 

Ubusanzwe uyu mugore ni umucuruzi wabigize umwuga ndetse ajya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, uretse ibyo yerekana imideli cyane ko afite ubwiza bukuru abagabo benshi cyane ku mafoto anyuza ku mbugankoranyambaga ze cyane urubuga rwa Instagram.

 

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram [Story] maze ashyiraho amagambo akomeye ndetse amagambo yatangaje abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga ndetse bakomeje kwibaza icyamuteye kwandika ibyo bintu.

 

 

Uyu mugore ubusanzwe yifashisha urubuga rwa Instagram asangiza abamukurikira ubuzima bwe bwite bwa buri munsi. Icyakora amagambo yashize ku rubuga rwa Instagram yatumye abamukurikira Bose basigara bamugirira impuhwe.

 

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati”Ninjye muntu utishimye(Depressed ) kurusha abandi ku Isi” yashyizeho udupupe twinshimye avuga ko ariko aba ameze hanze, ariko muri we aba yigunze afite agahinda gakomeye yagereranyije n’udupupe twarakaye.

 

 

Abantu benshi bakoresha urubuga rwa Instagram bakomeje kugirira impuhwe uyu mugore ndetse bamusabira ko yakishima mu buzima.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Advertising

Previous Story

Dore ibintu ukwiye kumenya mbere yo guteretana n’umukobwa w’umumasayi

Next Story

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ushinjwa ibyaha birimo no gutangaza amakuru y’ibihuha yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop