Advertising

Umugore wa Murungi Sabin yavuze urwo amukunda

13/09/2024 07:26

Gasasira Raissa umugore w’umunyamakuru Murungi Sabin irimo guterwa imijugujugu b’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga , anyuze kuri Instagram yagaragaje urwo akunda umugabo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amakuru avuga ko Sabin yaciye inyuma umugore we akajya gusambana ahandi ngo bikamuviramo kuvunika kubera amakuru yavugaga ko yasimbutse igipangu.

Ibi babihuje n’itangazo yashyize hanze avuga ko yabaye ahagaritse akazi akazagasubiramo yakize. Aya makuru y’ibivugwa agoye kuyemeza kuko hagati yabo ntawe uragira icyo abitangazaho ndetse akaba atagaragaza Sabin aca inyuma uwo bashakanye.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga umugore wa Murungi Sabin yagaragaje ko n’ubwo byagenda gute ,we n’umugabo we bafite amashimwe menshi Imana yabaremeye ndetse bakaba akaba amukunda.

Ati:”Turi umuryango mwiza, Imana yatureye amashimwe menshi natwe tuyasangira n’abandi. Urukundo ruganze kandi ruzatsinda iteka. Ndagukunda papa I.M.O.K”.

Aya magambo yanyuze Murungi Sabin kuko nyuma yo kuyasoma yahise ashyiraho umutima bigaragaza ko amukoze ku mutima ndetse agaragaza ko umugore we ari mwiza imbere n’inyuma nawe ashimangira urwo amukunda”.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Akanyamuneza k’umubyeyi umaranye ubwandu bwa SIDA imyaka 21 akaba yinjiza arenga ibihumbi 410 RWF

Next Story

Oda Paccy yagarutse ku rwango n’imikoreshereze mibi y’imbugankoranyambaga biri mubyamuhaye kwandika ku ndirimbo ye BIRAKUREBA

Latest from Imyidagaduro

Go toTop