Abasirikare ba FARDC bari gushinjwa kurya inka z’umugore wa Kabila nyuma yo kuzoherezwamo mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2025. Ingabo za FARDC kandi zirashinjwa gusahura imitungo zahasanze.
Uwo mugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo Joseph Kabila, Olive Lembe , yavuze ko abasirikare bari mu rwuri rwa Kundelungu ruherereye mu Ntara ya Haut – Katanga kandi ngo nta ruhushya bafite rwo kujya mu mutungo w’umuryango wabo.
Uretse kwiba mudasobwa na Telefone z’abakorera muri urwo rwuri, Lembe yatangaje ko aba basirikare batangiye kubaga inka zororerwamo kugira ngo bazirye kuko ngo nta mafunguro bitwaje.
Yagize ati:”Aba basirikare bibye mudasobwa na telefone ngendanwa z’abakozi bo mu rwuri. Baje nta mafunguro bitwaje , ubu bari kubaga inka zacu kugira ngo bazirye”.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiriye imitungo yose ya Joseph Kabila nyuma y’aho tariki 18 Mata agiriye uruzinduko mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na M23 ariko Ishyaka rye rikabihakana.
Lembe uatangaje ko Leta ya Congo ikomeje gukorera umuryango we iyicarubozo kandi ifite umugambo wo kuwica.
