Orylan ukomoka muri Houston Texas afite tattoo kuva mumaso mpaka kugera no ku Mano ndetse yarenzeho azishyira no mu mboni z’amaso ye.
Binyuze ku rukuta rwe rwa TikTok, umwe mubamukurikira yanditse ahajya ibitecyerezo avuga ko uyu mukobwa agaragara nkikivejuru.Sibyo gusa kuko Hari nabavuga ko nubwo we abona ari mwiza azabyumva neza nagira imyaka 60 ntamugabo afite.
Abandi bavuga ko uyu mwana w’umukobwa ashobora kuba afite ihungabana ariryo rimutera gukora ibyo byose. Hari nabavuga ko ashobora kuba atarabanye n’ababyeyi be.
Uyu mukobwa we avuga ko yarezwe n’ababyeyi be Bose Kandi ko yarezwe neza ntahungabana yagize. Akavuga ko ashima Imana yo yamuhaye ababyeyii bakaba bakiriho ndetse bakinamushyigira.
Avuga ko kubavuga ko asa nka satani, ko ataribyo cyane ko ngo ari umukiristu ndetse yizera Imana.Nubwo abo bose bavuga ibyo byose nyamara nyirubwite Orylan we ntacyo biba bimubwiye.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: thesun.ie