Uyu mukobwa yavuze ko yavutse nk’abandi bana ariko uko yagiye akura yatangiye kugira umubyibuho ukabije cyane.
Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK uyu mukobwa yagaragaje uko yananutse bitangaza abatari bacye kuko yari yananutse binogeye ijisho.Ubusanzwe uyu mukobwa yari afite umubyibuho ukabije aho no guhumeka byari ikibazo kuri we aho ibinure byinshi byabuzaga ibihaha bye gukora neza bityo guhumeka byari ikibazo.
Uyu mukobwa yavuze ko uko yari ameze mbere no kugenda kuri we byari ikibazo kuko Kenshi yahoraga yicaye kuburyo atabona uko atambuka.Ubwo yafataga umwanzuro wo gutangira kurwana no kugabanya ibiro bye, ngo yumvishe Ari ubusazi kuko yumvaga ko bitashoboka ariko atangira kugerageza kuko icyambere ari ubuzima.
Ntacyo atakoresheje kuko yagiye no mubigo bigira abantu inama uburyo bakita ku buzima bwabo, yavuze ko kandi yatangiye kujya mubyo kugabanya ibiro muri 2021.Muri 2023 mukwa 1 nibwo uyu mukobwa yari ageze kubiro yari yarateganyije ko nabigeraho azaba ageze aho yifuza.
Nibwo yashyize hanze ifoto igaragaza uko asigaye angana muri iyi minsi abantu benshi batungurwa ningano asigaye afite kuko biratangaje cyane.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: lifeandstylemag.com