Umugore witwa Lola ku rukuta rwa Twitter yashyize hanze ibiganiro yagiranye n’uwahoze ari umugabo we wamusize kubera imiterere yuyu mugore ye.
Ni kenshi abantu bashishikarizwa gukora siporo cyane cyane igitsina gore ariko bakumva ko gukora siporo ari ibyabagabo gusa ariko burya bagore namwe birabareba ndetse cyane.Nk’uko byabaye kuri uyu mugore umaze imyaka 3 atandukanye n’umugabo we, avuga ko yananiwe guhindura imiterere ye yumubiri we ngo asigasire urukundo rwe n’umugabo we.
Umugore yavuze ko n’ubwo hashize igihe bibaye ariko biracyamubabaza ukuntu umugabo we yagiye akamusiga. Avuga ko nubwo imyaka ibaye itatu ariko nubu guhindura ingano ye ndetse nimiterere ye biracyari ikibazo.Uwahoze ari umugabo we ngo yamuziizaga inda ye uwo mugore yari afite inda imeze ukuntu bizwi nkamacece, umugabo avuga ko kujyana n’umugore we kurya ubuzima byari ikibazo kubera iyo nda yuwo mugore we.
Ngo gusa uyu mugabo ajya gushakana n’umugore we nubundi umugore we yari afite iyo nda umugore akubaza impamvu yamwanze barabanye ayifite ariko umugabo we avuga ko ngo Ari ikosa yari Yarakoze ryo kwemera Kubana n’umugore ufite iyo nda.Ngo umugabo yumvaga ko nibamara kubana umugore we azamera neza ibiro bikagabanuka ariko ngo bakimara kubana umugore yakomeje kwikuba mu biro kurusha uko yahoze mbere.
Ngo gusa uyu mugore we yavugaga ko kugabanya ibiro bifata igihe ahubwo akwiye kumuha umwanya n’igihe ariko umugabo we yavuze ko adafite umwanya no kwihangana ngo ategereze ahubwo yoshakira umugore uteye neza ndetse asaba umugore we kutazongera no kumuvigisha ukundi.Nubwo bibabaje ariko bagore bibahe isomo, siporo ni ingenzi ndetse no mu mubano wanyu!!!
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: News Hub Creator