Umugabo yagaragaje ko ikimenyetso cy’imibare 666 ari icyo kwa Satani bamuha urwamenyo

17/02/2023 16:54

Ahari byashobokako wigeze wumva iyi nkuru y’umubare wa 666 bavuga ko ari umubre wo kwa satani.Ahari wabyumvanye abantu batandukanye gusa kugeza ubu umugabo yeruye agaragaza ko ari ikimenyetso cyo kwa satani anemeza ko yagurishije ubuzima bwe kuri sekibi satani.

Amaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa Tik Tok, yagaragaje ko yamaze kugirisha ubuzima bwe kuri satani abinyujije mu mashusho yasangije abakunzi be bamukurikira.Uyu mugabo kandi yasobanuye ko kugurisha ubuzima bwe kwa satani yariziko bizamuzanira ubwamamare.

Abantu benshi nyuma yo kubona aya mashusho , abantu benshi batangaje ko batemeranya nawe ndetse bamwe bavuga ko abeshya bavuga ari ‘mask’ yambaye na cyane iki kimenyetso kimuri kugahanga.Abandi mu batanze ibitekerezo bamusabye kugenda akaryama akaruhuka bemeza ko ananiwe mu mutwe nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Towngist.com’.Inkuru z’iki kimenyetso zabaye kimomo gusa no mu ijmabo ry’Imana (Bible) hagaragaramo imironko iyivugaho kuba yemera.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ‘Jw.org cyandika amakuru ashingiye kuba ‘Yehova’ cyaranditse ati:” Dukurikije uko igitabo cya nyuma cya Bibiliya kibivuga, 666 ni umubare cyangwa izina by’inyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi n’amahembe icumi izamuka iva mu nyanja (Ibyahishuwe 13:1, 17, 18). Iyo nyamaswa ishushanya ubutegetsi bwa politiki bw’isi yose, butegeka “abantu bo mu miryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose” (Ibyahishuwe 13:7). Izina 666 rigaragaza ko ubutegetsi bwa politiki bwatsinzwe mu buryo bukabije, dukurikije uko Imana ibibona”.

Advertising

Previous Story

Dore ibyagufasha kwegeranya igitsina cyawe nyuma yo kubyara

Next Story

Dorimbogo yarakaye avuga ko yahemukiwe n’abashakaga ku musambanya anahakana ko atigeze yambara ikariso mu buzima bwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop