Ifoto yakuwe kuri Umutihealth

Dore ibyagufasha kwegeranya igitsina cyawe nyuma yo kubyara

17/02/2023 09:54

Hari ubwo nyuma yo kubyara abagore benshi bahura n’ingorane zisanzwe zituruka kungano y’igitsina cyabo kuburyo abagabo babo bababwira ko ntakintu bumva na kimwe. dore ko icyongera kuryoherwa kikanafasha mu kurangiza ari ukwikubanaho kw’ibitsina.

Uku kuvuga ko nta kintu bacyumva biterwa n’uko igitsina kiba kitegeranye nka mbere y’uko babyara.Uku kwegerana nyamara ushobora kongera kubigarura ubwawe mu gihe kitari kinini uramutse ukurikije inama ugiye kugirwa muri iyi nkuru.

Mu by’ukuri uyuma yo kubyara usanga imikaya igize igitsina n’ahagikikije yirekura cyane dore ko haba hagomba kunyura umwana. Uku kwirekura rero hari igihe kumara igihe ndetse bikaba byagendanira ko uramutse utabifatiye hafi. Gusa abagore bose ntibibabaho kimwe, zimwe mu mpamvu zituma hirekura cyane harimo:Uko umwana wabyaye yanganaga cyane cyane umutwe we, Kuba utarakoraga ibikomeza imikaya y’igitsina n’ahayegereye igihe wari utwite, Akoko, Umwanya wamaze uri gusunika ngo umwana aze, Inshuro ubyaye (buri nshuro ishyiraho akayo, Gusa n’ubwo igitsina cyiregura ni nako gishobora kwegerana.
Dore ibintu by’ingenzi byafasha igitsina kongera kwegerana nyuma yo kubyara

Gukora iyi siporo nk’uko mu nkuru yatambutse twayivuzeho ukwayo, ituma imikaya y’igitsina yongera kwegerana kandi bikaba mu gihe gito.Kumenya uko iyi siporo ikorwa kanda hano.
Byibuze iyi siporo uyikore inshuro eshatu ku munsi kandi buri nshuro ntijye munsi y’iminota 5 waba utwite na nyuma yo kubyara.

Kuzamura amaguru
Iyi nayo twayita nka siporo kuko uba usabwa gukoresha amaguru kandi agafasha igitsina kongera kwegerana.Ryama ugaramye noneho ugende uzamura amaguru ariko uyabisikanya, uzamure kumwe ukundi kuri hasi. Ukuguru uzamuye ukuzamure kurambuye neza unakumanure utaguhinnye.
Ubikore inshuro eshatu kuri buri kuguru nyuma noneho ujye ujyana ukuguru ku ruhande ukunyujije hejuru y’ukundi ubikore nabyo ubisikanya amaguru.Nabyo ubikore gatatu kuri buri kuguru hanyuma usubire uko watangiye ubikore byibuze iminota 10, inshuro byibuze 5 ku munsi.Ibi bisubiranya igitsina mu byumweru hagati ya 6 na 8 ukaba wasubiye uko wari mbere gutwita.

Kurangiza
Niba hajemo kurangiza ubwo bivuze gukora imibonano mpuzabitsina. Aha harahita haza ikibazo ngo nemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ryari nyuma yo kubyara?Nubwo abantu bateye ku buryo butandukanye ariko inama zitangwa n’impuguke mu kuvura abagore zivuga ko nyuma yo kubyara utabazwe wagategereje byibuze ibyumweru 6 mbere yo kongera gukora imibonano. Iki gihe gishobora kugabanyuka cyangwa kwiyongera bitewe n’imiterere y’umugore, n’uko yiyumvamo gukira.Iyo ukoze imibonano rero ukarangiza imikaya y’igitsina iriyegeranya bityo uko urangiza kenshi niko bigufasha kwegerana vuba.

Ifunguro
Nubwo Atari imvugo iboneye, ariko hari imvugo yitwa kumoka, bikaba ibyuka bivuga iyo utambuka ahanini bikaba biterwa no kuba warabyaye nuko igihe uri ku kiriri ntubashe kurya indyo ikwiye kandi ntujye urya ngo uhage. Ushobora kuba ari ukubibura cyangwa se kuba ufite ikizibakanwa. Uko kumoka rero bituruka ku kuba utaregeranye neza bityo umwuka ukajya winjira bitawugoye nuko kuko wegeranyije amaguru ugasohoka wibyiga bikavuga.
Niyo mpamvu umubyeyi ukibyara aba akwiye kwita ku mirire ye cyane dore ko aba anasabwa kubona amashereka azatunga umwana uvutse.Amwe mu mafunguro azwiho gutuma ubasha kwegerana vuba harimo amafunguro afite estrogen y’umwimerere nka ,sesame, soya n’ibiyikomokaho, karoti na pome. Usabwa kandi kurya imboga n’imbuto bikiri bishyashya, inyama y’iroti itariho ibinure (byaba byiza ukayiteka idakaranze ugahuta umufa wayo).
Icyitonderwa

Ibi bireba ababyaye batabazwe kuko uwabazwe we ntibigira ingaruka ku gitsina gusa nawe siporo ya Kegel yakabaye yarayikoze agitwite.Nubwo hari imiti ivugwa ko ifasha mu kwegeranya igitsina vuba nyuma yo kubyara, inama twatanga ni ugukoresha uburyo bw’umwimerere kuko nta zindi ngaruka bwaguteza kandi burakora rwose.

Advertising

Previous Story

Biratangaje : Imbyino yahindutse icyorezo cyamaze abantu

Next Story

Umugabo yagaragaje ko ikimenyetso cy’imibare 666 ari icyo kwa Satani bamuha urwamenyo

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop