Ubuzima bwa Mr Ibu bukomeje kuba bubi cyane

18/12/2023 15:32

Umuryango wa Mr Ibu wemeje ko adashobora kongera kujya kuvurirwa hanze y’Igihugu cya Nigeria kubera ko umuganga we yavuze ko adashobora kugenda mu ndege.

 

Nyuma y’ibihuha byavugwaga kuri Mr John Okafor wamamaye nka Mr Ibu , umuryango we wabivuguruje ugaragaza ukuri k’ubuzima bwe kugeza ubu.Mu minsi yatambutse hakwirakwiye amakuru yavugaga ko Mr yakomerewe ku buryo n’akandi kaguru ke kari kaciwe.

 

Hadaciye kabiri , umuryango we wanyomoje ayo makuru, uvuga ko ari ibinyoma basobanura ko ari akaguru kamwe kaciwe.ti:”Turashaka gushimira cyane abaturage ba hano muri Nigeria n’abandi bose muri rusange kubera inkunga yanyu mwatanze , yaba iy’amafaranga, iy’amasengesho kugira ngo Mr Ibu ahagarare”.

 

Bakomeje bagira ati:”Reka dukosore ibihuha bimaze iminsi aha.Ntabwo papa wacu afite amaguru yombi ahubwo afite akaguru kamwe.Umuganga yavuze ko kumuca akaguru kamwe ntacyo byatanze agaragaza ko n’akandi bagomba kugakoraho kugira ngo tutazamuhomba.

 

Papa ntabwo yarwaye kubera Diabete nk’uko byavuzwe  gusa  ni amaraso yifungiye mu kaguru ke n’ibindi bibazo by’ubuzima bikomeza kumutera ubwoba”.

 

Bakomeje bavuga ko kugeza ubu uyu musaza ari mu Bitaro bikomeye muri Nigeria.Ati:”Papa ari mu Bitaro bikomeye hano muri Nigeria,kandi afite ikipe y’abahanga barimo kumwitaho

Advertising

Previous Story

Melody yongeye kubabaza abafana be

Next Story

Umugabo wanjye namufashe ari kunsha inyuma ampa imodoka ngo mubabarire ndayanga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop