Umugabo ufite abana 102 n’abagore 12 yavuze impamvu agiye guhagarika gukomeza kubyara abana benshi

03/06/2023 16:14

Umugabo w’imyaka 67 akaba umuhinzi mworozi wabigize umwuga bwanyuma na nyuma yavuze ko agiye guhagarika gukomeza kubyara abandi bana, afite abagore bagera kuri 12 ndetse akagira abana bagera 102 akagira abuzukuru bagera kuri 568.

REBA HANO IKIGANIRO CYIZA TWAGUHITIYEMO

Uyu muhinzi yafashe umwanzuro wo guhagarika gukomeza kubyara ndetse bikaza byabaye byiza ku muryango we mugari abagore, abana ndetse n’abuzukuru be muri rusange. Ubu icyamuteye kurekera kubyara, yagisangije isi yose.

Kubera ko uyu mugabo yari yemerewe kuzana abagore barenze umwe, niyo mpamvu yashatse abagore 12, abyarana nabo abana batari bacye ndetse arinabyo bibagira umuryango mugari ku isi yose.

Uyu muhinzi Musa, yatangaje ko yabwiye abagore be bose kujya kwifungisha mbese ntibazongere kubyara kuko ngo byari bitangiye kumugora kwita ku muryango we wose.

Yavuze ko igiciro cyo kubaho kiyongeye ugereranyije no mu myaka yashize, kuko cyera ibintu byari bihendutse ariko ubu bisigaye bihenze cyane, rero ko amikoro asigaye afite ubu ari macye ugereranyije nuko umuryango we ungana.

Musa aba munzu ye bwite, ndetse abagore be bose uko ari 12 bose babana munzu imwe ngo kubera ko bimufasha kubona uko yita ku bagore be bose nk’umutware mu rugo.

REBA HANO IKIGANIRO CYIZA TWAGUHITIYEMO

Avuga ko Kandi kubaguma iruhande bituma nta mugore we n’umwe ugenda ngo ajye mubandi bagabo. Umugore muto afite muri abo 12, yitwa Zulaika, afite imyaka 30 y’amavuko akaba yaramubyariye abana 11, ndetse akaba ngo we yarahoranye gahunda yo kurekera kubyara mbere Yuko n’umugabo we abitecyereza.

Sinzongera kubyara abandi bana ukundi, kubera ko nabonye ko bituma nzahara mu bukungu. Abana ba Musa bari hagati y’imyaka 6 na 51.Umwana mukuru wa Musa ufite imyaka 51 bivuze ko ubwo arusha umugore muto wa papa we imyaka 21 y’amavuko.

REBA HANO IKIGANIRO CYIZA TWAGUHITIYEMO

Source: raresimple

Advertising

Previous Story

“Sinatereta umukobwa umwe gusa kandi umukunzi wanjye yemerewe gusambana n’abandi bagabo mu gihe abishaka” ! Hermes yagaragaje ko atakundana n’umukobwa umwe

Next Story

Dore impamvu nyamukuru abagore badakwiriye kwambara imyenda y’imbere irimo amakariso

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop