Umugabo ufite abagore 6 yashoye akayabo mu kubakisha igitanda kinini kugira ashimishe abagore be mu buriri

25/04/2023 17:52

Uyu mugabo Arthur O Urso, arizera ko agiye kujya ashimisha ndetse akishimana n’abagore be Bose uko Ari batandatu nyuma yo kubakisha igitanda kinini gifite agaciro Kangana n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa BMW (£80,000).

Uyu mugabo Arthur ukurikirwa n’abantu ibihumbi maganabiri kurukuta rwe rwa Instagram, afite abagore bagera kuri batandatu gusa yavuze ko mbere bahoze Ari icyenda gusa akaza kuhana gatanya na bane, akaza kongera gushakana nundi mugore w’imyaka 51 witwa Olinda Maria, aribyo byatumye kurubu afite abagore batandatu.

Nkuko yabitangaje, yakomeje avuga ko nyuma yo kumara igihe kikini aryama hasi kubera kubura igitanda kinini yakwirwaho we n’abagore be, yashoye akayabo mu kubakisha igitanda kinini gifite agaciro ka £80,000, bingana n’ikiguzi cy’imodoka nshya verisiyo nshya yo mu bwoko bwa BMW.

Uyu mugabo Kandi yakomeje avuga ko Kandi muburyo bwo kubona amafaranga, bifashisha urubuga rwamamaye ruzwi nka Only fans ruzwiho gucururizwaho amashusho ndetse n’amafoto benshi bita ayurukozasoni. Yavuze ko binjiza agera kuri £50,000 buri kwezi avuye kuri urwo rubuga Only fans. Yakomeje avuga ko Kandi abagore Bose baba bifuza kumushimisha mu buriri, dore ko agira ingengabihe agendereho muguhura na buri mugore gusa ngo rimwe narimwe biteza ibibazo kuko Kenshi yisanga aryamanye n’umwe mubagore be Ari kwitecyerereza undi.

Yavuze ko Kandi ateganya kubyarana umwana na buri mugore afite gusa ko atazi ngo ni uwuhe uzamubyarira mbere ngo gusa uzabyara mbere wese bizaba Ari byiza, kuko azitabwaho n’abagore Bose mbese ahabwe urukundo n’uburere bwinshi.

Yasoje avuga ko Kandi kuri we atagira umugore akunda kurusha abandi, hubwo Bose abafata kimwe nk’abagore be.

Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: NudePR

Advertising

Previous Story

Igipfunsi ! Uncle Austin afatanyije na Victor Rukotana batuye Perezida Paul Kagame indirimbo nshya bise ‘Igipfunsi’ – VIDEO

Next Story

Dore Ubutabazi Bwibanze Wakora Igihe Ukeka Ko Wanduye Indwara Zandurira Mumibonano Mpuzabitsina

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop