Igipfunsi ! Uncle Austin afatanyije na Victor Rukotana batuye Perezida Paul Kagame indirimbo nshya bise ‘Igipfunsi’ – VIDEO

25/04/2023 12:33

Umuhanzi nyarwanda akaba n’umunyamakuru wamamaye kuri Radio ya Kiss FM , Uncle Austin, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ngo ‘Igipfunsi’ irimo amagambo yatuye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Amateka make y’uyu muhanzi agaragaza ko ari umuhanzi Nyarwanda wavukiye muri Uganda ku mazina ya Tosh Luwano.Uyu mugabo kugeza afatanya ubuhanzi ndetse n’ubunyamakuru kandi agahamya ko bikumundira.

Tosh Luwano cyangwa Uncle Austin, yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwana wa 2005 aribwo yatangiye kumvikana kuma Radiyo arimo Radio 10 , Flash FM ndetse na KISS FM asa nukozeho igihe kitari gito.

Uyu mugabo washyize hanze indirimbo nshya yise ngo ‘Igipfunsi’ yafatanyije na Victor Rukotana turaza kwitsaho cyane muri iyi nkuru, ubusanzwe akora umwuga w’ubushyushyarugamba yaje no kwamamaramo cyane kimwe no gufasha abahanzi mu ndirimbo zabo atitaye kunyungu ze.

Mbere y’uko tugera ku ndirimbo nshya yashyize hanze, reka tugaruke gato kukintu cyo gufasha abahanzi bagenzi be yigiramo , tubabwire ko , Uncle Austin, yafashije abahanzi mu buryo buzwi , barimo uwitwa Victor Rukotana waje no kwamamara mu ndirimbo yise ‘Warumagaye’ yari yarafashe ikibanza kuri Kiss FM Radio ikorwaho n’uyu mugabo.Uyu muhanzi yamufatanyije n’undi witwa Linda Montez bose bari bahuriye muri Lebal yise Uncle’s Empire.

ESE INDIRIMBO ‘IGIPFUNSI’ YA UNCLE AUSTIN IFITE UWIHE MWIHARIKO?

Iyi ndirimbo ije ishimangira ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite kugeza ubu ndetse yumvikanamo amagambo yavuzwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame irimo gutangira.

Nyuma y’amagambo ya H.E Paul Kagame uyu muhanzi agaruka aririmba ati:”Yatubwiye uko yabayeho , ntacyizere cy’ubuzima, abo bitaga abazira ubu nibo bakomeye, zanzira zose z’inzitane babohora igihugu, mbandeba aho u Rwanda rugeze, Umusaza agira Viziyo, Viziyo iruta Viziyo,….”
Nyuma akomeza atera akikiriza agira ati:”Igipfunsi,igipfunsi, ndyamye ku gipfunsi”.

Nyuma y’igitero cya mbere muri iyi ndirimbo , umwe mubahanzi twavuze ruguru ufashwa na Uncle Austin , Victor Rukotana bafatanyije muri iyi ndirimbo aza agira ati:” Mu nyarwanda ngaho nyumvaa ! Munyarwandakazi nyumva ! Ese ni iki wamuburanye , mbese ni iki wabuze, umusaza ko adukunda (Ni imfura ifubitse u Rwanda) kandi natwe tumukundaa ! yaduhaye amashuri atwongeza imihanda , yaduhaye imirire atwongeza n’amata , amavuriro yuzuye yose n’ibitaraza kora ku gipfunsi”.

Iyi ndirimbo ni imwe muzije gufasha Abanyarwanda gukomeza kwishimira ibyo bagezeho bagejejweho n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Advertising

Previous Story

Pasiteri yashatse kurongora umwana na nyina bimuviramo ibyago bikomeye

Next Story

Umugabo ufite abagore 6 yashoye akayabo mu kubakisha igitanda kinini kugira ashimishe abagore be mu buriri

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop