Tonasha Donna yifurije isabukuru nziza Prince Nillah umwana wa Diamond Platnumz na Zari Hassan

December 6, 2023

Tanasha Donna umugore w’ikuzingerezi wabyaranye na Diamond Platnumz, umwana w’umuhungu witwa Nasib Junior bakunda kwita impanga ya Diamond, yifatanyije n’umuryango wa Zari yifuriza Nillah isabukuru nziza y’amavuko.

 

Anyuze kuri Instagram y’umuhungu we Tanasha Donna , yifatanyije na Zari bifuriza Princess Nillah wa Diamond Platnumz na Zari isabukuru nziza y’amavuko.Uyu mwana wujuje imyaka 7 y’amavuko akomeje kwerekwa urukundo n’impande zombie.

https://www.youtube.com/watch?v=vmJkKOARLtU

Bashyize hasi kuba ari abakeba , bafatanya umwanya bifuriza isabukuru nziza y’amavuko umwaka wavukiye rimwe n’umugabo wa Zari Shakib Cham Lutaaya.

Haba Shakib Lutaaya , ndetse na Zari Hassan bafashe umwanya bifuriza uyu muhungu isabukuru nziza ndetse umubyeyi we , akoresha Konti ye ya Instagram ashyiraho ubutumwa kurubuga rwe rwa Instagram.

 

Zari Hassan yagize ati:”Mumfashe kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko umugabo wanjye n’umwana wanjye.Inzozi zanyu zizabe impamo”.

 

Photo/ Sqoop

Tanasha Donna anyuze kuri konti ye ya n’iyumuhungu we yasubizanyije na Zari Hassan bigaragara ko umubano wabo umeze neza hagati yabo.Donna yagize ati:” Isabukuru y’amavuko broskie.Imana iguhe umugisha iteka”.

https://www.youtube.com/watch?v=vmJkKOARLtU

Previous Story

Harmonize akomeje gushinjwa kwiba indirimbo yakoranye na Tundaman

Next Story

Umu-YouTuber Trevor Daniel Jacob wagushije indege yarimo kubushake ashaka Views kuri YouTube yakatiwe amezi 6

Latest from Imyidagaduro

Go toTop