Umu Pasiteri waryamanaga n’abayoboke be yarize ayo kwarika nyuma y’uko umugabo amutwaye umugore yakundaga

05/10/2023 11:05

Bikomeje kuvugisha abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga, umu Pasiteri yarize araboriga nk’agahinja nyuma y’uko umukobwa amaze igihe yikundira bamutwaye agasigara amaramasa.

 

 

 

Nkuko bivugwa, uyu mu gabo wari umuvugabutumwa mu gihugu cya Kenya, yari afite urusengero rwe ndetse afite abayoboke benshi gusa akagira ingeso mbi yamunaniye yo gukunda abakobwa benshi ndetse akabakunda cyane.

 

 

 

Nkuko bivugwa na bamwe mu bayoboke be muri iki gihugu, bivugira ko uyu mugabo cyangwa yaryamanaga n’abakobwa benshi cyane abasengera mu rusengero rwe. Gusa nubwo byari bimeze gutyo uyu mugabo muri abo bakobwa Bose harimo umwe yakundaga ndetse ngo yari yiteguye no kumugira umugore.

 

 

 

 

Bijya gupfana uyu muvugabutumwa, mu rusengero rwe haje Umusore mushya waje ku hasengera. Umusore ngo mureremure mwiza, ubwo yinjiraga mu rusengero uyu musore abakobwa benshi baramukunze ariko we yikundira wa mukobwa Pasiteri yakundaga cyane yiteguraga kugira umugore.

 

 

 

Nyuma y’uko uyu mukobwa nawe atizeraga Pasiteri cyane ko amakuru yavugaga ko aryamana n’abakobwa benshi, byatumye nawe yikundira wa musore mushya mu rusengero bityo bituma Pasiteri asigara amaramasa. Inkuru ikomeje gusakara hirya no hino nyuma Yuko uyu muvugabutumwa asigaye arira nyuma yo kumutwara umukobwa.

 

Mu Rwanda Abanyarwanda bakomeje gusabwa kwirinda no kugendera kure abitwikira imyemerere bagashaka kubayobya no kubatwara utwayo nk’uko byagarutse ho n’Ubuyobozi nyuma yo gufungwa kwa  Apotre Yongwe . Ibi rero bikomeje kugaragara ko atari mu Rwanda gusa haba ubutubuzi bushingiye kumadini, ari nayo mpamvu buri wese asabwa kubigira ibye, akirinda akarinda n’abandi.

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

 

Source: News Hub Creator

 

Advertising

Previous Story

“Ni imashini mu buriri” ! Umukobwa wikimero yagiriwe inama nyuma yo gutaka umusaza bakundana ko amuryohereza mu buriri

Next Story

Dore inyamashwa zizwiho kugira ubwenge cyane kurusha izindi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop